Uko Hora Sylivestre ucyekwaho kwica Uwase Shalom yafashwe

Nyuma yuko umugabo witwa Hora Sylivestre w’imyaka 31 y’amavuko, ukurikiranyweho kuba ariwe wivuganye Isimbi Uwase Shalom, atawe muri yombi afatiwe mu Karere ka Gatsibo, Kigali Today yaganiriye n’uwagize uruhare mu ifatwa ry’uwo mugizi wa nabi, aduha ubuhamya bw’uburyo byagenze.

Umusaza witwa Nkunda Steven utuye mu Mudugudu wa Kabarore ya mbere, Akagali ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, niwe wagize uruhare mu gutuma Sylivestre atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ku cyumweru tariki 30 werurwe 2014.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mata 2014, yagize ati: “Sylivestre yaje mu ijoro ryo ku wa gatanu mu rugo iwanjye, ansaba kumucumbikira mubwira ko ntacumbikira abantu kandi ko nta kazi ntanga, yaragiye ariko aza kugaruka arongera arakomanga atubwira ko yabuze aho arara nuko turamucumbikira, bukeye mu gitondo njya mu muganda musiga ahongaho, ngarutse njya mu bukwe bw’umuntu w’incuti, burangiye ntashye ngeze mu rugo nsanga aracyahari”.

Ku cyumweru mu gitondo Nkunda agiye kujya gusenga yongeye gusanga Hora ahongaho mu rugo amubaza icyo yifuza, Hora amusubiza ko ashaka akazi ko mu rugo, Nkunda ntiyahise akamwemerera, yarabanje ajya gusenga agarutse ajya mu bukwe bw’abaturanyi ariho ngo yarebeye muri telefoni ye igendanwa, arimo asoma amakuru ku rubuga rwa interineti abonamo ifoto y’umuntu ushakishwa ariko akabona ngo asa n’uwo yasize iwe mu rugo yaje gusaba akazi, gusa ngo yari ataramwaka ibyangombwa.

Hora Sylivestre yatawe muri yombi ageze mu karere ka Gatsibo.
Hora Sylivestre yatawe muri yombi ageze mu karere ka Gatsibo.

Nkunda akomeza avuga ko akimara kubona iyo foto ngo ubukwe ntiyaburanije, ahubwo ngo yahise asubira iwe mu rugo ahageze asanga Hora agihari, amusaba ibyangombwa bye ngo ajye kubifotoza, mu kubireba ngo yasanze amazina asa n’ayo batangaje kuri interineti, Nkunda yahise ajya guhamagara inzego z’umutekano ziraza ziramutwara.

Uyu mugabo Hora Sylivestre ngo yaba kandi yarigeze gukora akazi ko mu rugo muri aka karere ka Gatsibo mu gihe cy’imyaka ine mbere yuko aza gushaka akazi mu mujyi wa Kigali.

Hora Sylvestre, akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Shalom Bella Uwase ku mugoroba wa tariki 26/03/2014.

Uyu musore wari umukozi wo mu rugo iwabo wa Bella i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yari amaze imyaka 14 akora akazi ko mu rugo, akaba akurikiranweho kumwica tariki 26/03/2014 amukebye ijosi nyuma yo kwirukanwa muri ako kazi.

Hari amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Hora Sylvestre yemereye Polisi ko ari we wishe Shalom Bella Uwase mu rwego rwo kwihimura kuri nyina wari wamwirukanye ku kazi.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

good job to our national police

alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka