Ukekwaho kwica Habumuremyi Joseph yashyikirijwe inkiko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/02/2012, Otim Bosco uhagarariye polisi mu karere ka Kisoro muri Uganda yatangaje ko Umugande wakekwagaho kwica Habumuremyi Joseph wari utuye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yashyikirijwe inkiko.

Habumuremyi yapfiriye mu bitaro bya Mutorere muri Uganda tariki ya 16/01/2012, nyuma y’uko mu minsi itatu yabanje yari yateraguwe ibyuma mu mutwe n’abagizi ba nabi ubwo yari muri Uganda.

Otim avuga ko nyuma y’iperereza Polisi ya Kisoro yakoze, basanze ukekwaho kwica Habumuremyi yitwa Nizeyimana Moses. Tariki ya 27/01/2012 bahise bamujyana imbere y’ubucamanza ahamwa n’icyaha cyo kwica.

Otim yakomeje avuga ko Nizeyimana amaze guhamwa n’icyo cyaha bahise bajya kumufunga. Yongeyeho ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Nizeyimna yagombaga gukatirwa n’ubutabera.

Otim yabitangaje mu biganiro byahuje abayobozi b’akarere ka Burera mu Rwanda n’ab’akarere ka Kisoro muri Uganda. Ibyo biganiro byabereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera tariki ya 10/02/2012.

Ibyo biganiro bikaba byari bigamije kureba uko umutekano uhagaze hagati y’utwo turere twombi duhana imbibi, aho dutandukanywa n’umupaka wa Cyanika. Nyuma y’ibiganiro basanze umutekano muri rusange uhagaze neza, bemerenywa gukomeza kuwubungabunga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka