Ucunga umutekano kuri sitasiyo yishwe n’umucuruzi w’amagi

Uwacungaga umutekano kuri Sitasiyo Black Stars yo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda yishwe n’umusore ucuruza amagi, bapfa amafaranga yari yanze kumwishyura.

Mu ma saa cyenda za mugitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2016, ni bwo umunyeshuri wo muri GS ya Ruyenzi, ufite imyaka 23 akaba anacuruza amagi, yateye icyuma umukozi ucunga umutekano kuri sitasiyo ya lisansi ukorera isosiyeti ya “RGL Security”, ahita apfa.

Aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruyenzi, uwo munyeshuri avuga ko bapfuye amafaranga y’amagi yari amaze kurya akanga kumwishyura, yakomeza guhatiriza yishyuza akamukubita ndembo, ariko atazi ko icyuma yari yambaye ku mukandara cyatakaye; maze na we ngo ahita agitoragura arakimutera.

Ati “Yariye amagi atatu n’ubunyobwa bubiri bwa 100Frw ariko akaba yari andimo n’ayandi 500 Frw y’ibyo yariye mbere. Yarangije kuyarya arambaza ngo ntegereje iki, mubwira ko nshaka ko anyishyura, ayasabye umucuruzi wa Lisansi aramuringana ajya kwiryamira."

Yakomeje agira ati "Yahise atangira kunkubita ndembo andembeje mfata cya cyuma cyari cyamanutse ku mukandara, ndakimutera mpita niruka.”

Uyu munyeshuri wemera icyaha yakoze, avuga ko atari agambiriye kwica uwo mukozi ucunga umutekano, ahubwo ko yabikoze yitabara kuko na we yari arimo kumukubita.

Ngo umusore wari kumwe n’uyu munyeshuri yabonye batangiye kurwana afata indobo arigendera; ariko umukozi utanga Lisansi witwa Peter, we avuga ko yakangutse akumva barwana, yasohoka agasanga ucunga umutekano yaguye yikanda mu gatuza, avuga ngo “Nimumfate”, we ahita yiruka kuri uwo wari umaze kumutera icyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Hakizimana André, atangaza ko umurambo wagiye gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Polisi, hakaba harimo no gukorwa iperereza ngo uwo munyeshuri ufunzwe akorerwe dosiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umuryangowe bihangane ntakundi amafranga namagometu.

Musafiri yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Ubwo se uwo ni mucungamutekano bwoko ki? Fake cyane! Niyogendere yariwe n’imbwa

kibwa yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Inda nini yishe ukuze.niyigendere azize amagi, no gushaka kurya ibyubuntu!

Rufuku yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Mukomeze mudukusanyirize ayo makuru bsza.munatare n’amakuru avuga kubyiza.nkatwe hano mukare ka ngoma mumu renge wa murama akagali kigabiro ntangengabitekerezo ihari.murakoze

Majyas yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka