Uburyo inka zipakirwa mu modoka ngo bukwiye guhinduka

Abantu batandukanye barimo n’abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko uburyo inka zitarwa mu mamodoka cyane cyane zijyanwe ku masoko Atari bwiza kuko bushobora no guteza impanuka.

Izi nka akenshi zitwarwa mu mamodoka yo mu bwoko bwa FUSO usanga ari nyinshi mu modoka ziryamanyeho, izindi zakomeretse. Hari abavuga ko hakwiye kugenwa umubare ntarengwa w’inka zigomba kugenda muri buri modoka, bitewe n’ingano yayo.

Tariki 22/08/2013, imbere y’akarere ka Rulindo hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa DYNA yari ipakiye inka izijyanye i Kigali. Iyi modoka ikaba yafashwe n’abapolisi bashinzwe umukano wo mu muhanda kubera uburyo yari ipakiye inka zirenze ubushobozi bwayo.

Gutwara inka nabi ntibyemewe n'ubwo zaba zigiye kubagwa
Gutwara inka nabi ntibyemewe n’ubwo zaba zigiye kubagwa

Umushoferi wari utwaye iyi modoka , ari kumwe na nyiri izi nka witwa Rwamagaju , wavugaga ko yari azijyanye kuzigurisha Nyabugogo mu ibagiro,bakaba bategetswe kuzipakurura bakazigabanya kugira ngo zibone uko zigenda zisanzuye.

Uyu Rwamagaju yavuze ko asanzwe atwara inka kandi ngo ku bwe abona nta cyo bizitwaye ,ngo kuko azigeza aho zijya zikiri nzima. Asanga nta kosa afite ryatuma ahagarikwa mu gihe ari mu kazi ke.

Yagize ati “Ubu se ni ubwa mbere ntwara inka i Kigali, jye mbona nta cyo ziba bizitwaye. Ikindi kandi sinakodesha imodoka ingana itya ngo nyitwaremo ubusa, kuko naba mpomba. Jye nta kosa mbona mfite kuko n’ubuyobozi bwampaye ibyangombwa binyemerera kuzitwara.”

Bigaragara ko inka zitwarwa mu modoka zegeranye cyane ziba zananiwe.
Bigaragara ko inka zitwarwa mu modoka zegeranye cyane ziba zananiwe.

Uyu mugabo akomeza avuga ko mbere yo kuzipakira, aba yabanje no kubimenyesha veterineri nawe akabimwemerera.

Twagerageje kuvugana na Veterineri w’aho yari avanye izi nka ntibyashoboka, abapolisi bafashe uyu mucuruzi bakaba bavuze ko iyo bafashe abapakiye inka ku buryo butari bwo, babaca amande ubundi ngo bakabategeka kuzigabanya.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngira ngo kwica urubozo inyamaswa bihanwa n’amategeko. Ntabwo bikwiye kuzitwara(inka) nabi kandi n’ubushakashatsi bwagaragaje ko inyama z’inyamaswa yahohotewe gutyo zibiha kubera za hormones ziba zahindutse mu mubiri wazo.

Muneza yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Rwose ni ibisimba ariko tubyubahe kuko biradutunze kandi tubana nabyo. Kubirya nibyo ariko tubyubashye uzi gusanga inka yavuyemo ihembe ivirana ngo nuko igiye kuribwa. Ikindi inka zari zikwiye kujya zibagirwa aho ziri noneho hagashyirwaho imodoka azo kuzizana aho zigurishwa kandi nabonye ntayo batakigira ibagiro

karekezi yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka