Uburasirazuba: MINIFRA irizeza abashoferi gusubiza ibyapa ku mihanda

Minisiteri y’ibikorwaremezo, MININFRA, irizeza abashoferi batwara abagenzi mu mihanda yo mu Burasirazuba ko igiye gushyira ibyapa ku mihanda aho bitari.

Hashize igihe abashoferi batwara abagenzi muri imwe mu mihanda yo mu ntara y’Uburasirazuba binubira amande bandikirwa na polisi, ibabwira ko bahagaze ahatemewe kandi ku mihanda nta byapa bihari bigaragaza aho bemerewe guhagarara n’aho batemerewe.

Imihanda imwe mu Burasirazuba ntigaragaraho ibyapa by'aho abashoferi bakwiye guhagarara
Imihanda imwe mu Burasirazuba ntigaragaraho ibyapa by’aho abashoferi bakwiye guhagarara

Kuva muri gare y’umujyi wa Kayonza ugera mu ya Kabarondo, hari ibirometero bigera kuri 18, ariko ngo hari ubwo abashoferi babwirwa ko bemerewe gushyiramo abagenzi no kubavaniramo muri gare gusa, bikaba ikibazo ku bagenzi baba bashaka gusigara mu ntera iri hagati y’izo gare zombi.

Umwe mu bashoferi ati “Nta cyapa na kimwe gihari kuva hano(Kayonza) kugera Rusumo. Aho uhagaze hose n’iyo umupolisi asanze washyize imodoka ku ruhande arakwandikira.”

Atanga urugero rw’ibyamubayeho, uwo mushoferi yagize ati “Nk’ubu hari umupolisi wamfashe ambwira ko ahantu ngomba guhagaragara ari muri gare i Kabarondo mvuye i Kayonza. Niba hari umuntu wategeye i Kayonza aviramo mu nzira wamujyana i Kabarondo ute se?”

Aba bashoferi bavuga ko uretse kuba imihanda bakoreraho itagira ibyapa bigaragaza aho bemerewe guhagaragara n’aho batabyemerewe, usanga n’ibimenyetso birimo n’imirongo yo mu muhanda byarasibamye ku buryo aho abapolisi basanze umushoferi ahagaze hose kenshi ngo bamwandikira.

Bifuza ko ahatari ibyapa byashyirwaho kuko bitabaye ibyo bakomeza kubirenganiramo.

Dr Nzahabwanimana avuga ko aho ibyapa bitari ku mihanda bigomba gusubizwaho
Dr Nzahabwanimana avuga ko aho ibyapa bitari ku mihanda bigomba gusubizwaho

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Alexis avuga ko mu duce dutuwe cyane nta muturage wakabaye arenza metero 500 ataragera ku cyapa ategeraho imodoka.

Avuga ko aho ibyapa bitari ku mihanda yo mu karere ka Kayonza no mu ntara y’Uburasirazuba muri rusange bigomba gushyirwaho.

Ikibazo cyo kutagira ibyapa n’ibindi bimenyetso byo mu mihanda imwe n’imwe y’Uburasirazirazuba kimaze igihe. Byinshi muri byo byagiye bisaza ndetse n’imihanda yangirika ku mpande bituma iba mito ku buryo hari aho ibisikana ry’ibinyabiziga rigorana.


Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ntara ifite ikibazo cy’impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’ibyapa aho bitari ariko niba bigiye gushyirwaho ibintu bigiye gusobanuka

Gasirabo yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka