Ubunyamwuga n’ikinyabupfura bizabafasha kunoza akazi mushinzwe - Gen. Nyamvumba

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yahuje abayobozi ba Polisi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu aho bakorera mu mashami yayo, yabibukije ko ubunyamwuga n’ikinyabupfura ari byo bigomba gukomeza kuranga buri mupolisi wese kugira ngo inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo zikomeze kugerwaho.

Ni inama yabaye ku wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza, ibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abapolisi ko bagomba guhesha igihugu isura nziza nk’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kurushaho gukora neza akazi mushinzwe no kugeza serivisi nziza mu bo mushinzwe gucungira umutekano, mukwiye kuba urugero rwiza murwanya ikibi cyose cyahesha isura mbi Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange, ikindi kandi mugakumira ibyaha bitaraba.”

Yavuze ko Polisi yonyine ubwayo itabasha kubera hose icyarimwe, avuga ko kugira ngo umutekano ugerweho bisaba ubufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye binyuze mu guhanahana amakuru.

Minisitiri Gen. Nyamvumba yanavuze ko inzego zizakomeza gufatanya mu gushakira hamwe ibisubizo n’ingamba zo kubaka igipolisi cy’umwuga hagamijwe kwimakaza umutekano usesuye ku Banyarwanda n’Abaturarwanda bose.

Yagarutse no ku ikoranabuhanga avuga ko ikoranabuhanga ryakomeza gutezwa imbere kugira ngo serivisi nyinshi abaturage bajye bazikemurirwa bitagombeye ko bahura n’umupolisi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko intego nyamukuru y’inama nkuru ya Polisi ari ugusuzumira hamwe aho Polisi ivuye, aho igeze, n’aho igana ndetse no kurebera hamwe imirongo migari yo gukomeza kuyiteza imbere.

Yagize ati: “Inama nkuru ya Polisi ni rwo rubuga rugari muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga hagamijwe kurushaho gukangurira abapolisi gukomeza imikorere myiza mu nshingano zayo zo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.”

IGP Munyuza yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byagezweho mu kubungabunga umutekano, hagikenewe imbaraga mu gukumira ibyaha birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati: “Hari ibyaha bimwe na bimwe byagabanutse binyuze mu bukangurambaga butandukanye, kandi ibyo byose byagezweho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego. Ariko hari n’ibindi byaha bikigaragara birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohotera rikorerwa abana. Kugira ngo rero tubikumire birasaba ubufatanye n’abaturage hagatangwa amakuru y’ababigiramo uruhare kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze ko zimwe mu ngamba Polisi ifite harimo gukomeza kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi, guteza imbere imikoranire myiza n’abaturage no kongera ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka