Ubukene bwatumye yiba ibikoresho bya bagenzi be

Umunyeshuri Hategekimana Jean Rick w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe acumbikiwe kuri station ya polisi Gasaka, guhera tariki 09/01/2012, azira kwiba ibikoresho by’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryisumbuye rya ADPR Gasaka.

Uyu munyeshuri yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’ubukene. Abisobanura atya “nari nabuze ibikoresho nzajyana ku ishuri kandi nagombaga kujyayo tariki 10/01/2012 nuko nyuze kuri icyi kigo mbona igikapu cy’umunyeshuri mpita ngiterura ndigendera”.

Mu gikapu yibye harimo amakaye, amakaramu, amasabune, imyenda n’ibindi. Avuga ko yari agiye guhita ajya ku ishuri inkeragutabara zigahita zimuta muri yombi.

Hategekimana Jean Rick ni umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya “Lycee Catholique St Alie Mataba” mu karere ka Musanze.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka