Ubujura bwo mu ngo bwafatiwe ingamba muri Nyarugunga
Kubera ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo kimaze iminsi kigaragara mu mirenge imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali, umurenge wa Nyarugunga wo mu karere ka Kicukiro wakoze inama y’umutekano yihutirwa yafatiwemo ingamba zigamije guca ubwo bujura.
Ubu bujura bumaze iminsi bwibasira ingo, aho usanga ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, mu gikoni, ndetse n’ibyo hanze byibwa ndetse hari n’inzirakarengane zihaburira ubuzima.
Mu minsi ishize mu murenge wa Nyarugunga, umuturage yaratabaje yumvise abajura bamugereye mu rugo, maze umusore waje mu batabaye Innocent Niyigaba araswa n’umupolisi na we wari utabaye amwitiranyije n’umujura.
Kigali Today yabashije kumenya ko uyu mupolisi yatawe muri yombi kugira ngo yisobanure. Cyakora umuryango w’uyu musore witabye Imana, usabira imbabazi uyu mupolisi uvuga ko ari ibyago, cyane cyane ko uyu mupolisi asanzwe ari inshuti yo muri uyu muryango, bityo bakabona ko ari ibyago byabaye.

Uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Angelique Umwali, yavuze ko ingamba ya mbere yemejwe ari ugukaza amarondo ndetse n’uburyo bwo guhanahana amakuru hakoreshejwe telephone.
Yagize ati “Hari aho wasangaga umubare w’abagize irondo utuzuye; ubusanzwe irondo rigomba kuba ririmo abantu nibura batandatu, twafashe ingamba rero zo kuyuzuza guhera iri joro”.
Guhera mu mudugudu kugeza ku murenge, hashyizweho gahunda y’abantu bazajya barara icyo twakwita irondo rya telephone, bahuza inzego zose bireba mu kumenyekanisha uko umutekano uhagaze cyane cyane mu ijoro. Izi nzego zirimo abasivile, abapolisi ndetse n’abasirikare.
Abaturage ariko ngo na bo si shyashya
Muri iyi nama y’umutekano yihutirwa, havuzwe ikibazo cy’abaturage baryama bagasinzira ariko batabanje kureba neza niba umutekano wabo nta kibazo. Ngo byagaragaye ko hari aho abajura baca urwaho abakunze gusiga imfunguzo mu nzugi, ubundi ugasanga hari ibyandaraye hanze.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari n’ikindi kibazo gisanzwe cyumvikana mu baturage, aho bavuga ko hari abajura kabuhariwe batera imiti isinziriza, bakinjira bagatwara ibiri mu nzu ndetse bagaterura abantu bakabasiga hasi bagatwara matola baryamaho.

Bamwe bavuga ko iyo miti ibaho urebye uko ubwo bujura buba buteye n’ibivugwa n’ababukorewe, mu gihe abandi bemeza ko ari amakabyankuru.
Uko byagenda kose birakwiye ko hagunda ya community policing ikunze kuvugwa, yashyirwamo imbaraga ikibazo cy’abatunzwe n’ibyo batavunikiye kikava mu nzira kuko gisubiza inyuma benshi.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|