Tabagwe: Hari abazindukira Uganda kunywerayo kanyanga
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare bahitamo kujya kunywera ibiyobyawenge nka Kanyanga mu gihugu cya Uganda.
Akagari ka Shonga gahana imbibi n’igihugu cya Uganda ndetse gutandukanya ubutaka bwo muri Uganda n’ubw’u Rwanda biragoye utahamenyereye. Ahitwa ko ariho ibihugu byombi bihurira uhasanga urujya n’uruza rw’abaturage bo mu bihugu byombi.
Kubatandukanya nabyo biragorana kuko abanyarwanda bazi ikinyankore gikoreshwa muri aka gace ka Uganda, abagande nabo bazi ikinyarwanda. Uku kubana neza ngo bituma bahahirana cyane dore ko abagande bahahira mu Rwanda ibiribwa, abanyarwanda nabo bagakurayo ibicuruzwa bisanzwe.

Uyu mubano ariko ngo hari aho ubangamye ku buzima bw’abanyarwanda kuko hari abazindukira Uganda bagiye kunywerayo inzoga ya kanyanga kuko itemewe mu Rwanda, ndetse ngo hari n’abafatanya n’abagande kuyinjiza mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tabagwe buvuga ko iki kibazo bukizi ariko na none kigoye kugikemura ako kanya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Kabana Christophe avuga ko batatera mu gihugu cy’abandi gufatirayo abanywerayo ibiyobyabwenge uretse kubereka ingaruka zabyo, agakangurira abaturage gucika ku biyobyabwenge kuko bidindiza iterambere.

Ibiyobyabwenge bigaragara muri aka gace ni inzoga ya Kanyanga ndetse na Chief waragi yo mu mashashi. Ngo hari n’abajya kunywera mu gihugu cya Uganda bakarwanirayo uretse ko babikemurirayo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|