T.I ishima Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa "Transparency International (TI)" urashima Polisi y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kurwanya ruswa.

Ibi ni ibyavuzwe na Elena Panfilova, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Ubuyobozi y’uyu muryango ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2016.

Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi hamwe n'aba Transparemcy International
Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi hamwe n’aba Transparemcy International

Yavuze ko ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ruswa zishimishije kandi zikaba zigomba gukomeza.

Yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana, ari kumwe na bamwe mu bapolisi bakuru bakuriye amashami muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye Panfilova ingamba ziriho zo kutihanganira na gato ruswa muri Polisi y’u Rwanda. Muri izo ngamba harimo kuba abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru bamenyekanisha imitungo yabo.

Hanashyizweho kandi ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe imyitwarire myiza, ikigo gishinzwe kwigisha indangagaciro za Polisi ndetse no gukorera ku mihigo.

IGP Gasana yakomeje abwira uyu muyobozi ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi,

Ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere, Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’uturere 30. Aya masezerano arebana no gushyira ingufu hamwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yagize ati ”Ingamba zose twafashe zigamije kudatandukira ngo tuve mu murongo. Mu by’ukuri, amategeko yacu ndetse n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu bisobanura ku buryo burambuye ibyerekeranye na ruswa, abayikekwaho ndetse n’ingano yayo mu gihe habayeho ikurikiranwa ryayo ku rwego rw’amategeko."

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko igihugu gifite inzego zamunzwe na ruswa kiba cyarangiritse ku mpande zose.

IGP Gasana yagize ati ”U Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere, ntidushobora kwemera kuba imbata ya ruswa. Ni yo mpamvu twashyize ingufu zose mu kuyirwanya ku buryo tugomba kuyihashya ndetse tukanayica burundu mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikoresha uburyo bwose bushoboka mu kuyirwanya; burimo kuba abaturage bahamagara imirongo itishyurwa yashyiriweho mu kwakira no kumva ibyifuzo n’ibirego by’abaturage byerekeranye na ruswa ndetse hagakoreshwa n’itangazamakuru mu gihe hari abayifatiwemo.

Mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, harimo ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ririho, byose bikaba bibangamiye iyi si.

Agira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Panfilova yagize ati ”Ingamba mwafashe zo kurwanya ruswa ziratangaje. Nashimishijwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana ku buryo buboneye n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’indi y’abaturage itandukanye.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibyaha bya ruswa, bisaba ko ibihugu byose byumva kimwe ububi bwayo ndetse n’ibindi byaha biyishamikiyeho, bityo abayifatiwemo ndetse n’abandi banyabyaha muri rusange bakumva ko badakwiye kwidegembya.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Ubuyobozi bw’Umuryango "Transparency International" bumvikanye kongera ubufatanye n’imikoranire myiza mu kuyirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka