“Sosiyete zishobora gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo zisenye izindi”- CSP Alexandre Muhirwa

Urwego rwa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba rurashishikariza urubyiruko kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko sosiyete zishobora gusenya izindi zikoresheje ibiyobyabwenge; nk’uko CSP Alexandre Muhirwa, uyobora polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabivuze.

Ati “Hari uburyo bwinshi sosiyete zikoresha mu gusenya izindi (…) bashobora kureba bakabona mu gihe cy’imyaka nk’icumi abantu bakuze batekerereza igihugu batazaba bakiriho, bagatangira kohereza ibiyobyabwenge mu kindi gihugu bagamije kwangiza imitekerereze y’urubyiruko kandi ari rwo rwari kuzasimbura ba bantu bakuze batekerereza igihugu”.

CSP Muhirwa yongeyeho ko mu gihe imitekerereze y’urubyiruko yamaze kwangirika, biba bitacyoroshye ko igihugu cyazabona abagitekerereza basimbura abahoze mu myanya y’ubuyobozi. Avuga ko ubwo ari bumwe mu buryo ibiyobyabwenge bishobora gukoreshwa nk’intwaro sosiyete runaka yakoresha kugira ngo irimbure indi sosiyete.

Nubwo ibiyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y’Uburasirazuba biba byavuye muri Uganda na Tanzaniya, nta gihugu na kimwe umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba atunga agatoki. Gusa ahamagarira buri wese kurwana urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya no guhashya ibiyobyabwenge hakorwa ubukangurambaga ku bantu ndetse n’uduce tugaragaramo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Hari abagiye babifatanwa bagafungwa ariko bakabisubiramo nyuma yo gufungurwa. Biteganyijwe ko nyuma y’ubukangurambaga Leta ikorera Abanyarwanda mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, hazashyirwaho ibihano bikaze ku bantu bazakomeza kubikoresha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka