Shyira: Habereye impanuka y’indege abari bayirimo bararokoka

Mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Shyira, akagari ka Kintarure, umudugudu wa Kabuguzo habereye impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu ya “Akagera Aviation” kuri uyu wa 28/10/2014.

Iyi ndege yari itwaye abazungukazi bivugwa ko ari abanyamerika 3 n’umudereva w’umunyarwanda umwe.

Uyu mudereva witwa Mpoze Toussain yatangarije abari bari aho impanuka imaze kuba ko indege yagize ikibazo cya tekiniki, nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Shyira, Maguru Aloys wari uri aho byabereye yabidutangarije.

Yakomeje avuga ko mu bari bari muri iyo ndege nta n’umwe wagize icyo aba uretse umuzungukazi umwe gusa wakomeretse bidakanganye ku kuboko kw’iburyo, gusa ngo indege yo yangiritse bigaragara.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine n’igice zishyira saa tanu. Iyi ndege yavaga i Kigali yerekeza i Gisenyi. Impanuka ikimara kuba hahise hakorwa ubutabazi bw’ibanze aho indege nto yaje ikajya ijyana buri muntu imushyikiriza indege nini yari hejuru y’umusozi mu kirere, nk’uko Maguru yakomeje abitangaza.

Aho indege yakoreye impanuka ni mu kibaya kiri munsi y’umusozi wa Kabuguzo aho umurenge wa Shyira n’umurenge wa Jomba bihanira imbibi, hakaba ari no hafi y’ikigo nderabuzima cya Jomba.

Abaganga bo muri icyo kigo nderabuzima bihutiye kuhagera ngo batange ubufasha bwihuse n’ubwo basanze bidakanganye.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

Shimwa Mana wowe warinze abari bayirimo. ikigaragara ni uko uwanditse iyi nkuru atageze aho impanuka yabereye.otherwise aba yerekanye amafoto agaragaza aho imanuka yabereye, iyo ndege uko imeze, abagenzi bari bayirimo, pilote wayo, abaturage, abaganga baje gutabara...

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka