Shema Remy ari mu maboko ya Polisi akekwaho ubutekamutwe

Uyu munsi, Polisi y’igihugu yerekanye umusore witwa Shema Remy ufite imyaka 34 ukekwaho kwiba mudasobwa zigendanwa (laptop) 14 n’amapine 52 kuko yabiguze akoresheje cheque y’impimbano yo muri Banki ya Kigali (BK) kandi nta konti agiramo.

Shema yafatiwe muri Airport View i Remera mu mujyi wa Kigali, tariki 27/12/2011, ubwo umuturage yamubonaga muri iyo hoteli afite ama laptop menshi maze ahita abimenyesha polisi.

Nubwo uyu musore atemera ibyaha ashinjwa, abavuga ko yabatetseho imitwe (Chetan hamwe n’umukozi wa Ets HARJIT) bari bahibereye bemeza ko ari we ubwe wabahaye iyo cheque bakaba bamufatanye laptop 11 muri 14 n’amapine 36 muri 52 ashinjwa.

Shema abihakana avuga ko atari we wabyibye ahubwo ko yabiguze n’uwitwa Sebazungu Bosco basanzwe bakorana mu bijyanye n’ubucuruzi.

Chetan, ufite sosiyete yitwa Maruti Computers Company icuruza mudasobwa n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga, hamwe n’umukozi wa Ets HARJIT banejejwe no kuba babashije kubona ibintu byabo babifashijwemo na Polisi y’u Rwanda.

Chetan yagize ati: “iyi ni instinzi ku gipolisi cy’u Rwanda kandi byerekana imikorere myiza.”

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Théos Badege, yatangaje ko uyu musore yari amaze igihe kitari gito yiba kuko atari ubwa mbere abikora. Supt. Badege yasobanuye ko Shema yajyaga yiba hanyuma ibyo yibye akajya kubigurisha hanze y’u Rwanda yihishahisha, hashira igihe akagaruka mu Rwanda.

Supt. Théos Badege yakomeje avuga ko nta hantu Shema afite akorera hazwi kandi ko akurikiranweho ibindi byaha nk’ibi by’ubujura kuko ngo ibyo amaze kwiba bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 50.

Badege avuga ko Shema ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 202 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icumi.

Supt. Badege avuga ko Polisi yafashe ingamba zo gukurikirana abantu nk’aba abafashwe bagashyirwa ahagaragara bityo n’abantu bakabamenya kuko bizajya bituma n’uwari ufite iyo ngeso ayicikaho kugira ngo adashyirwa ku karubanda.

Yongeye kwibutsa abantu kugira amakenga no gushishoza kugira ngo ubutekamutwe nk’ubu butazajya bubabaho ndetse anashimira cyane abaturage b’inyangamugayo badahwema gufasha polisi mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka