Rwinkwavu: Mu kiyaga cya Kadiridimba hatoraguwe umurambo w’umusore bivugwa ko yagiraga ibibazo byo mu mutwe

Umurambo wa Hakizimana Emmanuel wari mu kigero cy’imyaka 34 watoraguwe mu kiyaga cya Kadiridimba tariki 26/12/2013 ahagana saa mbiri za mugitondo ahitwa mu Gacaca ho mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.

Abazi Hakizimana harimo n’umubyeyi we bavuga ko yari asanzwe agira ibibazo byo mu mutwe, ariko nta muntu uzi niba yaba yariyahuye muri icyo kiyaga cyangwa se hakaba hari abantu bamwishe bakamujugunyamo. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yaba yarazize.

Mu kiyaga cya Kadiridimba niho hatoraguwe umurambo wa Hakizimana.
Mu kiyaga cya Kadiridimba niho hatoraguwe umurambo wa Hakizimana.

Ikiyaga cya Kadiridimba ni kimwe mu tuyaga dutoya mu karere ka Kayonza, ariko gifite amateka asa n’atangaje. Icyo kiyaga gifite ahantu gisohorera amazi agakora umugezi kandi ubwacyo nta migezi myinshi yisukamo ku buryo cyagira amazi ku buryo buhoraho kandi na cyo hari ayo gisohora.

Abatuye i Rwinkwavu bavuga ko nta muntu uzi ubujyakuzimu bw’icyo kiyaga, bamwe bagakeka ko aho kiri haba haratobokeye amasoko ikiyaga kikavuka gityo. Hari n’amakuru avuga ko muri icyo kiyaga higeze kugwamo ikamyo yuzuye inzoga za byeri ikaburirwa irengero hamwe n’umushoferi wari uyitwaye na tandiboyi we.

Iki kiyaga gisohora amazi menshi akora umugezi kandi kigahora cyuzuye kandi nta migezi yisukamo.
Iki kiyaga gisohora amazi menshi akora umugezi kandi kigahora cyuzuye kandi nta migezi yisukamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, Gakire Elias yadutangarije ko nta muntu wemerewe koga muri icyo kiyaga, dore ko hari na bamwe mu bagituriye bavuga ko hafi buri mwaka gitwara ubuzima bw’umuntu.

N’ubwo hataramenyekana neza impamvu y’urupfu rwa Hakizimana, abaturiye Kadiridimba barasabwa kwirinda kuyogamo, cyane cyane ababyeyi bafite abana bagasabwa kubabuza kwegera icyo kiyaga.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka