Rwinkwavu: Abagabo 4 bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

Ntiyibigira Athanase bakunze kwita Ntingiri, Kwikosora Theoneste, Niyonzima Abuba na Ugirumukiza Vianney, batawe muri yombi na polisi yo mu murenge wa Kabarondo, kubera gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa kasegereti mu buryo bunyuranye n’amategeko mu birombe by’i Rwinkwavu.

Aba bagabo bafatiwe mu nzira berekeza mu mujyi wa Kigali, tariki 15/02/2012, bagiye gucuruza ibiro 16 bya kasegereti bavanye mu birombe byo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.

Muri aka karera hakunzwe kuvuga ikibazo cy’abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ndetse rimwe na rimwe bakarwanya abashinzwe umutekano bababuza gukora icyo cyaha.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, abacukuzi bazwi ku izina ry’imparata bashatse guhangana n’inzego z’umutekano zashakaga kubabuza gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira. Abaturage benshi bishora muri icyo gikorwa bavuga ko babiterwa n’ubukene.

Ubusanzwe amabuye y’agaciro yo mu birombe bya Rwinkwavu yamerewe gucukurwa na sosiyete yitwa Walfram Mining and Processing Company (WPM Ltd).

Ubuyobozi bwa WPM Ltd buvuga ko aba bagabo batawe muri yombi bamaze igihe bacukura mu buryo bunyuranye n’amategeko, bakaba bari imbogamizi ikomeye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byatangajwe na Abdul Karim, umwe mu bayobozi b’iyi sosiyete.

Amategeko ateganya ko umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro yandikira ubuyobozi bw’akarere bukareba ko nta mategeko yo gucukura amabuye bizabangamira. Icyemezo nta kuka gitangwa na minisiteri y’umutungo kamere.

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, araburira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranye n’amategeko kuko inzego z’umutekano zizakomeza kubata muri yombi. Yongeyeho ko nta muntu n’umwe uzahabwa umwanya wo kwica amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka