Rweru: Hafashwe litiro 960 z’inzoga y’ibikwangari
Abashinzwe umutekano, tariki 26/12/2011, bafashe litiro 960 z’inzoga itemewe y’ibikwangari mu mukwabu wabaye mu tugari tugize umurenge Rweru mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Bugesera, supt. Bizimana Felix, avuga ko abashinzwe umutekano mu mudugudu bari bafite amakuru ko hari abantu benga inzoga z’ibikwangari.
Yagize ati “ubusanzwe twakoraga umukwabu nk’uyu tugafatiramo inzoga nka kanyaga ariko kuri ubu nta hantu na hamwe bakiyenga kuko ubu babicitseho ahubwo bari basigaye yenga ibikwangari”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Christophe, avuga ko byagaragaye ko abanywa inzoga z’ibikorano nk’ibikwangari na kanyanga bata umutwe maze bigatuma bahungabanya umutekano.
Yagize ati “abanywa inzoga nk’izi nibo usanga mu ngo zabo hahora intonganya zikabaviramo gukubita cyangwa se bigatuma bakora ibyo batatekerezaga.”
Izo litiro 960 zafashwe zahise zimenerwa naho abazifatanywe bacibwa amande.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|