Rwamagana: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 2

Umusore w’imyaka 20 wari ucumbitse mu mudugudu w’Isangano, akagari ka Binunga mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro muri aka karere akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 2 n’igice wo mu rugo yari acumbitsemo.

Uyu musore wari umaze ibyumweru bibiri aba muri urwo rugo yatawe muri yombi n’abaturage ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 9/04/2014 nyuma yo gutabazwa na nyirakuru w’uyu mwana w’umukobwa, wari umaze gusanga umwuzukuru we akorewe amahano n’uwo musore, nk’uko uyu mukecuru yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, S Superintendant Benoit Nsengiyumva yemereye Kigali Today ko uwo musore afunzwe na Polisi koko akurikiranweho gusambanya umwana kandi ngo akaba anabyiyemerera.

S Supt. Nsengiyumva yavuze ko mu gihe iki cyaha cyahama uyu musore, yahanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo cya burundu y’umwihariko, aho ufunzwe aba atemerewe kubonana n’abandi bantu.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba atanga ubutumwa ku babyeyi bw’uko bakwiriye kuba hafi y’abana babo kandi bakajya birinda kubasigira abantu babonetse bose.

Ikindi ngo ni uko mu gihe habaye icyaha nk’iki, abaturage bajya bahita batanga amakuru vuba ndetse hagira umenya abashaka gukora ibyaha nk’ibi akabimenyesha Polisi y’Igihugu kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Ubundi butumwa ngo ni uko abantu bakwiriye kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma ngo kuko akenshi abakora bene ibyo byaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu biterwa n’uko baba bafashe ibiyobyabwenge.

Amakuru yo gusambanywa k’uwo mwana yatahuwe na nyirakuru wari umaze gushyushya amazi yo kuhagira uwo mwana, maze ngo amuhamagayekugirango amwuhagire, umwana ananirwa kugenda, bamubajije icyo yabaye ngo avuga uwo musore yereka nyirakuru ku gitsina cye.

Uwo mukecuru ngo yarebye asanga umwana atacyambaye “ikariso” maze agenzuye asanga umwana yangiritse ndetse agaragaraho “amasohoro y’umugabo”. Ubwo ngo yahise amufungirana mu nzu maze avuza induru ahuruza abaturage, ari na bo bamufashe bakamushyikiriza Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rwamagana.

Uwo mwana w’umukobwa yahise ajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo asuzumwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka