Rwamagana: Polise yatahuye uwacururizaga ibiyobyabwenge mu gisenge cy’inzu
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana mu ijoro rishyira tariki 01/06/2013 yatahuye abacururizaga ibiyobyabwenge by’urumogi mu gisenge cy’inzu mu murenge wa Musha ahitwa Kadasumbwa.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage batahuye ibiro 37 mu gisenge cy’inzu ya Muvunyi Felicien, aho yarucururizaga, bamwe mu baturanyi be bakaza kurunywera iwe mu nzu, abandi akaribagemurira aho bumvikanye.
Muvunyi ariko arabihakana avuga ko ngo ari abashoferi b’amakamyo ajya mu mujyi wa Kigali barumubikije bahunga inzego z’umutekano, ariko bamwe mu bafatiwe iwe barunywa bemeje ko basanzwe baruhagurira bakarunywa.

Umukuru wa Polisi muri Rwamagana, Superintendant Richard Rubagumya yabwiye Kigali Today ko abo bafashwe kubera ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, ashimira abatanze amakuru kandi asaba abandi baturage kujya bagaragaza aho bakeka ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge byose ku nzego z’umutekano zibegereye.
Supt Rubagumya avuga ko benshi mu baturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’uko bibangiriza ubuzima, ariko ngo haracyari bamwe bagitsimbaraye ku kubinywa bibeshya ko ngo bibamara ibibazo, abandi bakabikomeraho kuko babicuruza bakavanamo amafaranga batitaye ku bumuga ibiyobyabwenge bisigira ababikoresha.
Uyu mukuru wa Polisi yasabye abantu bose kwitandukanya no gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, dore ko ngo n’amayira babinyuzamo amenshi agenda atahurwa abazabitsimbararaho bakaba batazatinda gutabwa muri yombi.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko abakoresha ibiyobyabwenge, ababinywa, ababicuruza n’ababicengeza mu baturage bose bahanishwa ibihano birimo gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu no gutanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu y’u Rwanda.
Abafatanywe ibiyobyabwenge bwa Muvunyi ubu bacumbikiwe kuri station ya polisi ahitwa mu Kigabiro muri Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira police idahwema kubungabunga umutekano wabatuye igihugu nikomereze aho
Police izakore iperereza kubantu banywa bakanacuruza urumogi mu murenge wa Gishari mu kagari ka Kinyana umudugudu wa Nyagacyamo aho bakunze kwita ku Kibitare.
Hari insoresore z’abajura zitwikirira ijoro zikiba abaturage, amanywa yose zigwa zihishe mumzu no muntoki zinywa ibyo biyobyabwenge bwakira zikabona kuyogoza abaturage.