Rwamagana: Kugenda ku igare byahagaritswe mu mujyi
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi k’u Kuboza, abari basanzwe bagenda ku magare mu mujyi wa Rwamagana, cyane cyane abayatwaraho abantu baragenda bafatwa n’inzego zinyuranye z’umutekano, babwirwa ko kugenda ku igare mu mujyi wa Rwamagana byaciwe.
Ubu ugeze mu mbibi zitwa iz’Umujyi wa Rwamagana wese ategetswe kuva ku igare akagenda arisunika kugeza arenze imbibe z’ahitwa mu mujyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko icyi cyemezo kimaze igihe kirekire gifashwe, kuko ngo kugenda ku magare no kuyatwaraho ibintu mu mujyi byagiye biteza impanuka kenshi.
Ibi ngo nibyo byatumye ubuyobozi bufata icyo cyemezo cyo kubuza burundu abantu bose kwambukiranya umujyi wa Rwamagana bagenda ku igare cyangwa baritwayeho imitwaro.
Gusa abatwara amagare bakomemeje kurenga kuri ayo mabwiriza, ariko inzego zose z’ubuyobozi muri Rwamagana ziri gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kwibutsa no guhwitura abakoresha amagare bose ko bibujijwe kugenda ku igare mu mujyi.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|