Rwamagana: Bigize abagenzi bayoboza inzira, ubayoboye bamwiba ibihumbi 300
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abasore batatu bemera ko bibye umucuruzi witwa Uwurukundo Ignace igihe bari bamusabye ko ava mu iduka rye akajya kubayobora aho bavugaga ko bashaka gukodesha inzu.
Tariki 26/06/2013 ahagana isaa tanu y’amanywa, Niragire Moustapha ufite imyaka 27, Ngirinshuti Peter na Mbonigaba Jean Claude bafite 32 bageze ahitwa i Karenge muri Rwamagana, batwaye imodoka Carina E ifite ikirango RAC 458 K basaba uriya mucuruzi kubayobora bagamije kumwiba.
Bakihagera ngo Niragire Moustapha yagiye kwibarisha nyir’iduka ngo amurangire uwitwa Kazungu yavugaga ko bashaka gukodeshaho inzu. Niragire yasabye Uwurukundo kuva mu iduka agasanga bagenzi be mu modoka kuko ngo yumvaga atari kumurangira neza, ashaka ko ngo avugana n’abasigaye mu modoka.

Batangiye kumubaza aho babona inzu yo gukodesha, kuko ngo aricyo bashakiraga Kazungu. Ubwo mugenzi wabo yaciye inyuma yinjira mu iduka afata amafaranga yari mu isanduku, atwaramo ibihumbi magana atatu, araza yinjira mu modoka barigendera, bamushimira ko abayoboye neza uwo bashakaga.
Uwurukundo Ignace asubiye mu iduka arebye aho abika amafaranga asanga haramuhamagara. Yahise ahamagara Polisi y’u Rwanda ikorera kuri station ya Nzige, asobanurira abapolisi uko yibwe, kandi abajura bagiye mu modoka yavuzwe haruguru.
Polisi y’u Rwanda i Nzige yamenyesheje abo bakorana bose, baratangatanga, abajura babafatira mu murenge wa Muyumbu, kandi babasangana ya mafaranga ibihumbi magana atatu yose. Polisi kandi ngo yabasanganye n’udupfunyika tune tw’urumogi.
Amakuru aturuka kuri polisi y’u Rwanda i Nzige aremeza ko bahise bakora inyandiko y’ifatira, bagasubiza Uwurukundo Ignace amafaranga ye amaze gukora inyandiko y’uko ayakiriye.

Mu gihe hagikorwa iperereza kuri abo bajura biyemerera ko bibye, ubu bacumbikiwe kuri polisi y’u Rwanda kuri station ya Nzige mu karere ka Rwamagana.
Aba basore bose bavuze ko ngo batuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Ngirinshuti Pierre yavuze ko atuye ahitwa ku Muhima, Niragire Moustapha ngo atuye mu kagali ka Gatare, Umurenge wa Nyarugenge, naho MBONIGABA Jean Claude akaba yari atuye mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagali ka Kabasengerezi, Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu basigaye bazi guteka umutwe kurusha ibindi bibaho.
ndashimira police ubufatanye ndetse buri muntu akwiriye kujya abanza kwitegereza neza plaque zimodoka, kuko ntawamenya ikibyihishe inyuma.
Ni byiza ko umuntu wese agomba guhita atanga amakuru igihe akigira ikibazo kuko byoroshya iperereza. abo bantu bahanwe byintangarugero n’abandi babonereho.
Aba bajura bahanwe by’intangarugero kandi turashimira police yacu ndetse n’ingabo kuko badufashije mugufata bariya bagabo b’imitwe.
Bravo 2our plice station of Nzige
Iyi mihirimbiri bajye bayishyira entre les quatres murs isohokemo imaze kuzeheka ku buryo nta mbaraga na nke isigaranye zo gushingiraho bingera gukora ubu bubandi.
turashimira police y’igihugu kuburyo ikomeza kutuba hafi iturindira umuteka ndetse nuw’ibyacu.Imana ikomeze ibongerere imbaraga kugirango batarambirwa cg bagatezuka ku nshingano zabo.