Rutsiro: Yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka
Ndagijimana Yohani w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari imuvanye mu karere ka Rutsiro agiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu.
Umugore we witwa Valeriya Nyirabashyitsi avuga ko umugabo we yavuye mu rugo saa saba mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 14/05/2013 ajyana n’undi muturanyi witwa Nsabimana Martin bagiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu aho bita “Mahoko”.
Bageze i Gakeri mu murenge wa Mushonyi mu ma saa cyenda za nijoro babona imodoka y’uwitwa Mwambari yo mu bwoko bwa Daihatsu yari igiye i Kigali irabajyana, bishyura amafaranga 1500 buri muntu.
Nsabimana avuga ko bageze mu karere ka Rubavu aho bagombaga kurangurira imyenda saa kumi n’imwe za mugitondo, mugenzi we asimbuka imodoka itarahagarara yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Umurambo we washyinguwe kuwa gatatu tariki 15/05/2013 ariko ikibazo cye gikomeje gukurikiranwa na Polisi yo mu karere ka Rubavu.
Ndagijimana na Nyirabashyitsi bari batuye mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro. Bafitanye abana batanu, umukuru muri bo akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Nyirabashyitsi agaragaza impungenge z’imibereho ye n’abana basigaye kubera ko umugabo yari abafatiye runini. Yajyaga kurangura imyenda akajya no guhinga noneho umugore we agasigara ayicuruza kubera ko umugore arwaye ikirenge adashobora guhinga.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA imuhe iruhuko ridashira!!!!!!!!!!!!!!!
Oh, mbega ni umusaza! Nahanyuze kare kare bimaze kuba amaraso mu muhanda bayashyizeho umucanga ngira ngo n’abawikorera hafi aho. Birababaje! Umuntu wapfiriye muri metero nka 50 uvuye ku isoko rya Mahoko yar’agiye kuranguriramo!! Abasigaye mwihangane.