Rutsiro: Yishe se amuhora ko na we ngo yajyaga amwicira amatungo
Euphrem Munyentwari w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Murunda yateraguye ibyuma se witwa Niyitegeka Gallican w’imyaka 46 y’amavuko kugeza ubwo ashiramo umwuka amuhora ko ngo na we yabangamiraga ibikorwa bye by’ubworozi.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yasangaga Munyentwari aho yari acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro, yasobanuye ko yakundaga kugura intama n’ingurube akabyorora ariko bigapfa.
Ngo yari afite intama eshatu barazica, nyuma aza kumva abantu bavuga ko ari uwo mubyeyi we wazicaga. Ati “ubundi yambuzaga korora akambwira ngo sinkamuragirire intama mu nsina, zimwe akajya azikubita zigapfa, izindi mbonye ko agiye kuzazica ndazigurisha, ngura ingurube, mvuye mu misa nsanga yayihaye imyumbati yapfuye.”
Tariki 24/11/2013 mu ma saa moya z’umugoroba ni bwo Munyentwari yambuye se ubuzima. Munyentwari avuga ko se yatashye muri uwo mugoroba asanga Munyentwari mu rugo atangira kumwiyenzaho, amutuka, ashaka kumukubita.

Munyentwari ngo yari yicaye mu muryango, nuko se ahageze amubwira ko atagomba kujya yicara mu muryango. Se ngo yashatse gufata inkoni umuhungu we yari agiye kujyana ku irondo, agiye kuyimukubita arayifata arayimwambura.
Se ngo yagiye mu nzu ajya kuzana icyuma ngo akimutere, umuhungu we na we ahita afata icyuma cyari iruhande rwe aramutanga arakimutera, akavuga ko atazi inshuro yakimuteye.
Munyentwari yagize ati “hari mu mwijima naramuteraga agakwepa, namutera agakwepa, ariko nanjye namuteraga nirinda kuko nari mfite ubwoba ko nanjye ashobora kukintera.”
Umuhungu avuga ko yasize se mu nzu atazi ko yapfuye arasohoka akomeza gahunda yari afite yo kujya ku irondo.
Nubwo Munyentwari avuga ko yahaga se agaciro nk’umubyeyi, ndetse kumwica bikaba ngo byaramutunguye kuko yabikoze asa n’uwitabara, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mburamazi, Mbarushimana Albert we avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Uwo muyobozi avuga ko bakimara kubimenya bahise batabara, bagasanga umurambo w’uwo musaza uri mu cyumba kibanziriza icyo aryamamo yambaye agakabutura k’imbere, hejuru nta cyo yambaye ku buryo byagaragaraga ko mbere yo kumwica yamubyukije mu buriri aryamye.
Umurambo w’uwo musaza wagaragazaga ko yatewe icyuma mu mutima, aterwa ikindi munsi y’ugutwi, aterwa n’ikindi mu bitugu no mu nda. Umuyobozi w’akagari ka Mburamazi yavuze ko nta makuru yigeze amenya yuko uwo musaza yajyaga yica amatungo y’umuhungu we.
Munyentwari ngo yari asanzwe arangwa n’imyitwarire itari myiza, kuko ngo hari ikindi gihe yari agiye gutera icyuma umuyobozi ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Mburamazi (IDP) witwa Kubwimana Etienne akakimwaka.
Uwo munsi yica se ngo yagiye mu kabari afite icyuma agenda agikangisha abantu, umukuru w’umudugudu amwirukana muri ako kabari. Abantu bo mu muryango wabo ngo basanzwe bagira amahane no gukoresha ibyuma, kuko hari se wabo na we wigeze kwica umuntu amuteye ibyuma.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|