Rutsiro: Yari agiye kwiyahura kubera gutotezwa na nyina umubyara

Ku wa 01 Werurwe 2015, umukobwa witwa Muhawenimana Bernadette ufite imyaka 37 utuye mu Kagali ka Nkira mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro yagerageje kwiyahura ngo kubera gutotezwa n’ababyeyi be ariko ntiyagera ku mugambi we.

Kubyarira iwabo inshuro 3 ku bagabo batandukanye ngo byababaje nyina umubyara agahora amusaba gushyira abo bana ba se.

Abonye nyina amurembeje ngo yanyweye umuti w’ikawa cyakora basanga atarashiramo umwuka bahita bamujyana kwa muganga.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwemeza ko byabayeho koko.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Dukuzeyezu Deogratias, agira ati "Ni byo umukobwa yagerageje kwiyahuza umuti w’ikawa kubera amakimbirane afitanye n’iwabo bamubwira kujyana abana yabyariye mu rugo ariko akimara kuwunywa ababyeyi be basanze atarashiramo umwuka ahita ajyanwa kwa muganga.”

Umuyobozi w’Ivuriro rya Kinunu, Boneza Rutayisire Jean Claude,avuga ko uwo mukobwa wagerageje kwiyahura atari yanyweye umuti mwinshi ku buryo ubuzima bwe bwatakara.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga akoroherwa ngo yazerewe kwa muganga ku wa 3 Werurwe 2015 ubu akaba ari iwabo mu rugo.

Mu kiganiro na Muhawenimana, yaduhamirije ko mbere yo kunywa umuti wa kawa agamije kwiyahura ngo yabanje gusezera ku bana be dore ko umukuru ngo yiga mu mwaka w’agatatu w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko ngo yabiterwaga no kuba nyina umubyara ari na we ngo basigaranye gusa yamutotezaga. Cyakora ngo ubwo bari kuri Polisi ngo babasabye gutaha bakabana mu mahoro akaba yizeye ko bitazasubira.

Ubwo twskoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana na nyina wa Muhawenimana ngo twumve icyo abivugaho ntibyadukundira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Spt Emmanuel Hitayezu avuga ko umuntu ugerageje kwiyahura adakurikiranwa n’amategeko kubera ko mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda nta tegeko rimuhana ahubwo ko bakurikirana umuntu uwo ariwe wese wamufashije muri icyo gikorwa kigayitse basanga hari uwamuhaye ibikoresho bimufasha kwiyahura bakamukurikirana.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka