Rutsiro: Yaremwe uruguma n’umuturanyi we amubajije impamvu akubita umwana
Umugabo witwa Uwimana Augustin w’imyaka 38 utuye mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro yatewe uruguma n’umuturanyi we ubwo yageragezaga kujya gukiza umwana we yakubitaga, kuwa kane Tariki ya 25/12/2014.
Hari ahagana mu masaha ya saa tanu z’ijoro ubwo Uwimana yatahaga iwe agasanga umuturanyi we witwa Kubwimana ari gukubita umwana, mu gihe amubajije icyo amuhora nibwo yahise amukubita inkoni mu mutwe ahita akomereka.
Uwimana agira ati “Njyewe nari ntashye ngiye kuryama nsanga Kubwimana ari gukubita umwana we mubajije icyo amuhora ahita ankubita inkoni mu mutwe numva amaraso ari kuva cyane”.

Aya makuru y’uruguma rwatewe uyu mugabo yemezwa n’umugore wa Kubwimana wamuteye uruguma aho yagize ati “nibyo umugabo wanjye yamukomerekeje ubwo yasangaga akubita umwana wacu kandi ni ibisanzwe kuko akunda kutubuza amahoro”.
Umugore wa Kubwimana avuga ko umugabo we babanye nabi cyane kuko aho yaviriye muri TIG (imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro) nta mahoro aba mu rugo, aho uretse no gukubita abana nawe ubwe amukubita akanagurisha ibintu bitandukanye kandi atagishije inama umugore we.
Umugore wa Kubwimana atangaza ko aherutse gutwika ibitenge bye kuko yari amubajije impamvu yatinze gutaha.
Nyamara kubana nabi kuri uyu muryango ngo ubuyobozi burabizi kuko umugore atangaza ko ubuyobozi bwagerageje kubagira inama ariko umugabo yanze kuva ku izima.
Kubwimana ubusanzwe ngo iyo yasinze akunda kutavugana neza n’abantu rimwe na rimwe akanarwana nabo.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|