Rutsiro: Yajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe n’abashumba

Hafashimana w’imyaka 18 y’amavuko yoherejwe mu bitaro bya Murunda nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe n’abashumba tariki 14/08/2013, ubwo yageragezaga kubabuza kwahira ubwatsi mu isambu babwahiragamo batabyemerewe.

Hafashimana akomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya mu kagari ka Ngoma. Yaje mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango mu kagari ka Bugina gukora akazi ko kuragira inka.

Ku wa gatatu tariki 14/08/2013 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo yari aragiye inka, yabonye abasore batatu barimo bahira ubwatsi mu isambu yo kwa shebuja arababuza ababwira ko nta muntu wemerewe kwahiramo ubwatsi.

Hafashimana avuga ko banze kuvamo baramubwira bati “na shobuja yarinze apfa ataradukoma, none ni wowe ushaka kudukoma! Aho kugira ngo tuvemo turakwica ahubwo.”

Ntabwo azi abamukomerekeje icyakora ababonye ngo yabamenya.
Ntabwo azi abamukomerekeje icyakora ababonye ngo yabamenya.

Bamubwiye ko bagiye kumwica arabahunga ariruka, umwe amutera ibuye mu mutwe yitura hasi. Ngo ntabwo azi uko yahavuye, ahubwo yongeye kuzanzamuka abona yageze ku bitaro bya Murunda.
Abamukoreye urwo rugomo ngo ntabwo abazi, ariko aramutse ababonye ku isura yabamenya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bugina, Ingabire Christine na we avuga ko abakoze urwo rugomo batabashije guhita bamenyekana, mu kagari bakaba bategereje ko Hafashimana ava mu bitaro kugira ngo yerekane abamukomerekeje.

Hafashimana yari amaze amezi abiri akora ako kazi ko kuragira inka, bakamuhemba amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi. Ubwo yari ari ku bitaro bya Murunda nta murwaza yari afite. Ngo nta na mituweli agira, ariko mu rugo yaragiriraga inka bamubwiye ko bazamufasha kumwishyurira amafaranga kwa muganga bazamuca.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka