Rutsiro: Uwari umukuru w’umudugudu nawe yishwe n’inkuba
Kuri uyu wa 05 Kamena 2015, Baziramwabo Boniface w’imyaka 43 wari Umukuru w’Umudugudu wa Kivumu mu Kagali ka Haniro mu Murenge wa Manihira ho mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana.
Ngo byabye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo hagwaga imvura nyinshi ngp agiye ku kiraro cy’inka ze kuziha ubwatsi inkuba ihita imukubita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Bitegetsimana Evariste, agira ati” Ni byo Umukuru w’Umudugudu wa Kivumu yakubiswe n’inkuba nimugoroba ahita yitaba Imana”
Mu gihe Akarere ka Rutsiro hazwiho inkuba zidasiba kwibasira ubuzima bw’abantu, uyu ngo abaye umuyobozi wa mbere ihitanye ahubwo zakubitaga abantu basanzwe biganjemo abana n’abageze mu zabukuru.
Umurambo wa nyakwigendera ngo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo abaganga bemeze neza icyamwishe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inkuba yi impeshyi kitoroshe imana imwakire
Nyakwigendera agire iruhuko ridashira.