Rutsiro: Uwahoze ayobora akarere yaba yatawe muri yombi

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igiye, ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 2 Werurwe 2016.

Bamwe mu bo bakoranaga mu karere badutangarije ko Byukusenge yitabye Polisi ku Cyicaro cyayo Gikuru ku Kacyiru agahita atabwa muri yombi.

Gaspard Byukusenge wahoze ayobora akarere ka Rutsiro ngo yaba yatawe muri yombi.
Gaspard Byukusenge wahoze ayobora akarere ka Rutsiro ngo yaba yatawe muri yombi.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Rutsiro utashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today yagize ati "Nanjye numvise ko amaze iminsi yitaba agataha ariko ngo uyu munsi (ku wa gatatu tariki 2 Werurwe) yitabye agezeyo bahita bamufunga kubera ko hari umuntu uri Kacyiru yafungiwe wahise umpamagara arabimbwira."

Mu gihe tugitegereke ko Polisi igira icyo ivuga kuri aya makuru, nta kintu turumva kivugwa uyu mugabo wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro yaba azira.

Abaye koko yatawe muri yombi, Byukusenge Gaspard, yaba abaye uwa kabiri ufunzwe mu bo bayoboranaga ako karere, kuko Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako yatawe muri yombi ku wa 17 Ugushyingo 2015 ashinjwa kwaka no kwakira ruswa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka