Rutsiro: Umwana yatemye se nyuma bapfuye imyumbati
Umwana w’imyaka 17 wo mu karere ka Rutsiro yatemesheje se umuhoro, bapfuye ko yari amubajije impamvu yibye imyumbati akayigurisha.
Uyu mugabo witwa Nteziyaremye n’umwana we batuye mu murenge wa Musasa mu kagali ka Nyarubuye, yashinjaga umwana kujya mu murima agakura ibiro 10 by’imyumbati akajya kubigurisha ku isoko atabisabiye uburenganzira.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa Gakuru Innocent, wavuze ko ibyo byabaye kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2015.
Yagize ati “Uwo mwana yatemye se umubyara mu gihe yabazwaga impamvu yagiye kugurisha imyumbati ibiro 10 mu isoko atabajije iwabo nibwo yahise amutema ikiganza.”
Nteziyaremye ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Musasa naho umuhungu we yoherejwe muri kigo cy’irerero cy’agateganyo cya Murunda, gishinzwe kugorora abana mu gihe bategereje kujyanwa IWAWA mu kigo cy’irerero.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NGEWE BYANDEPE!! UWOMWANA AKWIGUHANWA KUKO IBYOYAKO NTABWO ARIBYIZA NAGATO AHUBWO NASABA UBUYOBOZA BAGASESENGURABAKA REBAKO ADAFATA IBIYOBYABWENGE MURAKOZE