Rutsiro:Umusore afunzwe akekwaho gufata umwana w’imyaka 7 ku ngufu
Umusore w’imyaka 19 wo mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Kivumu akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Uyu musore ukekwa gusambanya umwana yafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2015 aho ngo yari yamusambanyije ku cyumeru amufatiye mu murima w’ibigori w’ababyeyi b’uwo mwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Habinshuti Felicien, yemeza aya makuru agira ati ‘‘Ni byo uwo musore arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wigaga mu wa mbere w’amashuri abanza.”
Bikimara kumenyekana ko yasambanyije uwo mwana, ababyeyi b’umwana bahise bamujyana ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamusuzume bamenye ko ari byo koko ndetse ngo abaganga banarebe niba nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yamwanduje.
Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro igaragaza ko mu mezi abiri Kamena na Nyakanga 2015 gufata abana ku ngufu bisa n’ibyafashe intera ndende aho byagiye bigaragara mu mirenge itandukanye irimo n’uwa Umurenge wa Gihango aho umwana wari ufite imyaka 6 yafashwe ku ngufu n’umusore ufite imyaka 19.
Naho mu Murenge wa Boneza umwana w’imyaka 3 yafashwe ku ngufu n’umusore ufite imyaka 17 mu gihe muri Kigeyo habareye aya mahano hari umwana ufite imyaka 13 wari uherutse gufatwa ku ngufu n’umusaza w’imyaka 60.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|