Rutsiro : Umurundi w’imyaka 15 yiyemerera ko yaje gutata yoherejwe na FDLR
Munezero Fiacre w’imyaka 15 y’amavuko ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro, akaba yiyemerera ko amaze amezi arindwi ari muri ako karere agenzura ahari amabendera y’igihugu n’inyubako za Leta.
Mu mvugo ye yiganjemo Ikirundi, Munezero avuga ko yaturutse iwabo i Burundi aje mu Rwanda gushaka akazi, ageze ku mupaka w’u Rwanda ahahurira n’itsinda ry’abantu 15 bo muri FDLR baramubwira ngo abatwaze ibikapu bahita bamwongera muri iryo tsinda ry’abari baje kuneka.
We ngo yahise aza mu Rwanda mbere y’iryo tsinda, yinjirira mu karere ka Rusizi afata ubwato bumugeza mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza. Ngo bamuhaye inshingano zo kujya areba ahari amabendera y’igihugu n’inyubako za Leta.
Ageze i Boneza ngo yagiye kwiyandikisha ku mukuru w’umudugudu yiyita ko ari umuntu w’umupagasi waje muri uwo murenge gushaka akazi. Hamwe mu ho avuga ko yakoze ni ku muturage witwa Bizimungu wamuhaye akazi ko kwahira ubwatsi bw’amatungo. Icyakora ngo yakundaga kugendagenda cyane ku buryo ntaho yasabaga akazi ngo ahamaze iminsi myinshi.
Mu mezi arindwi yari amaze mu karere ka Rutsiro ngo yabashije kumenya ahantu henshi hatandukanye harimo ibiro by’imirenge n’utugari, ibigo nderabuzima, ibitaro n’ahakorera inzego zishinzwe umutekano. Munezero avuga ko yibanze cyane cyane mu murenge wa Boneza no mu yindi mirenge iri aho hafi irimo Kigeyo, Ruhango, Murunda na Kivumu.
Abandi basore babiri na bo baherutse gufatirwa mu murenge wa Boneza
Hari hashize ibyumweru bibiri muri uwo murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro hafatiwe abandi basore babiri batazwi, badafite n’ibyangombwa bibaranga. Bafatiwe mu midugudu ibiri itandukanye.
Umwe yafatiwe mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nkira, undi afatirwa mu mudugudu wa Gisiza muri ako kagari ka Nkira, nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubitangaza.
Umwe ngo yari yarihinduye nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko ngo bamaze guhura bombi bahise bamenyana, ibyo bigaragaza ko basanzwe baziranye n’ubwo bo batari bigeze bashaka ko bimenyekana. Ngo bari bafite n’inshingano zo gusubirayo bajyanye ayo makuru bayashyiriye ababatumye.
Nyuma yaho abaturage babwiye ubuyobozi ko hari n’undi mwana uvuga Ikirundi uri kugendagenda mu midugudu avuga ko ari umupagasi. Ubusanzwe ntabwo bimenyerewe kubona umuntu waturutse i Burundi akaza gupagasa mu karere ka Rutsiro kuko ari akarere kitaruye igihugu cy’u Burundi.
Kuba abaturage b’umurenge wa Boneza barabashije kwifatira abo bantu bose uko ari batatu, ibyo ngo bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwicungira umutekano. Gusa na none abaturage barakomeza gushishikarizwa gukoresha umuntu bazi, yaba umukozi wo mu rugo cyangwa n’undi wese ugenzwa no gushaka akazi.
Uwo babonye agenda mu gace batuyemo badasanzwe bahamuzi na we ngo bagomba kumubaza uwo ari we, ibyangombwa ndetse n’ikimugenza, baramuka bamugizeho ikibazo bakitabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zibegereye, nk’uko byasobanuwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 28/03/2014.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|