Rutsiro: Umuhungu w’imyaka 17 aravugwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 14

Umukobwa w’imyaka 14 ukora akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, arashinja umuhungu w’imyaka 17 na we ukora akazi ko mu rugo kumufata ku ngufu, icyakora uwo muhungu we akabihakana.

Uwo muhungu n’umukobwa bakora mu ngo zegeranye, ababazi bakavuga ko bari basanzwe ari inshuti. Umunsi umwe mu cyumweru gishize ni bwo umukobwa yavuze ko afashwe ku ngufu mu ma saa cyenda na mirongo ine z’amanywa.

Uwakoreshaga uwo mukobwa yahise aterefona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mburamazi amubwira ko umukozi we bamufashe ku ngufu. Uwo muyobozi w’akagari avuga ko bahise batangira gushakisha umusore wavugwagaho kuba ari we ufashe ku ngufu uwo mukobwa, bamusanga yihishe ahantu kure y’aho byabereye.

Bamaze kuhamufatira baramuzanye ariko avuga ko atari we wamufashe ku ngufu ahubwo ko yageze aho byabereye mu murima uhinzemo ibishyimbo asanga umukobwa ari kumwe na muchoma, akaba abaza impamvu ari we bari kubigerekaho kandi byakozwe n’uwitwa Muchoma.

Icyakora umukobwa we yavugaga ko uwo Muchoma atigeze ahagera, agakomeza kwemeza ko uwo muhungu uri guhakana ari we umaze kumufata ku ngufu.

Umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga, umuhungu we ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

Amwe mu makuru avugwa n’abasanzwe babazi ngo ni uko nubundi uwo musore n’inkumi bari basanzwe ari inshuti, icyo gihe bakaba bashobora kuba hari ibyo batabashije kumvikanaho, noneho bigatuma umukobwa asakuza avuga ko uwo muhungu amufashe ku ngufu.

Abandi bantu bavuga ko hashobora kuba hari uwababonye noneho umukobwa agahita avuga ko bamufashe ku ngufu kugira ngo yikure mu kimwaro.

Ibivugwa ni byinshi kuko hari abandi bo bavuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yari kumwe n’abasore babiri (muchoma n’uwo musore wundi ukora akazi ko mu rugo) noneho umukobwa akavuga ko uwamufashe ku ngufu ari uwo ukora akazi ko mu rugo kuko abona ari we yagira icyo akuraho, agatinya ko uwo muchoma abimugeretseho yamugirira nabi, dore ko ngo asanzwe yitwara nk’umuntu w’ikirara.

Ibi byose ariko biracyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo zimenye ukuri kwabyo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka