Rutsiro: Umugabo yiyahuranye n’umwana we
Utazirubanda Beza wari utuye mu kagari ka Nganzo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro aherutse kwiyahurana n’umwana we wari umaze umwaka n’ukwezi kumwe avutse bikaba bikekwa ko yabitewe n’amakimbirane umugabo yari afitanye n’umugore we.
Bamwe mu baturanyi b’uwo muryango bavuga ko uwo mugabo w’imyaka 31 y’amavuko yajyaga ababazwa n’uko umugore we akora uburaya. Hari abandi baturage bavuga ko umugabo yajyaga avuga ko we n’uwo mwana baziyahura kubera ko ngo umugore yabanduje SIDA.
Ubusanzwe imibereho y’uwo muryango ngo yari mike ku buryo ari abantu bari batunzwe no guca inshuro.
Umugore we avuga nta kindi kibazo bari bafitanye, usibye ko uwo munsi bari babonye amafaranga ibihumbi bibiri bari bavanye mu makara bagurishije, noneho umugabo ayajyana yose mu kabari, umugore abwiye umugabo ko atagombaga kuyajyana yose mu kabari gusengerera abandi kandi ubushobozi bwabo busanzwe ari buke ndetse no mu rugo nta cyo bafite cyo kurya, umugabo ngo biramubabaza abifata nk’aho umugore amusuzuguye.
Kuri uwo munsi ku mugoroba wo ku itariki 13/05/2014, Utazirubanda yafashe umwana we bajya kwiyahura mu Kivu mu kagari ka Buhindure mu murenge wa Kigeyo, ariko umugore we agira ngo ni ahandi batembereye.
Icyatumye abantu bamenya ko uwo mugabo n’umwana we biyahuye ngo ni uko ku nkombe z’ikiyaga aho biroheye mu mazi umugabo yahasize indangamuntu ye, urupapuro yandikiranye n’umuntu wamuragije inka, n’urupapuro rugaragaza amafaranga ibihumbi 10 yishyuye inkoko z’umuturage yari yibye.
Umurambo w’umugabo wabonetse mu mazi nyuma y’iminsi itatu yarabuze, umurambo w’umwana na wo uboneka nyuma y’iminsi itanu.
Hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri undi muturage wo muri ako kagari ka Nganzo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro witwa Nangiribi Christian bakundaga kwita Sekidende na we yiyahuye bitewe n’amadeni menshi yagiye afata, noneho ngo kubera ko abantu bamwishyuzaga ari benshi, ahitamo kunywa umuti ahita apfa.
Amwe muri ayo mafaranga yayaguzaga mu mashyirahamwe, andi ayaguza muri banki hakaba n’andi yagurizwaga n’abantu ku giti cyabo ku buryo yose hamwe yageraga mu bihumbi 800. Icyakora kwiyahura kwe ntabwo kwatumye akurirwaho iyo myenda, kuko umugore yasigaye ayishyura yose arayirangiza.
Mu gihe cyo gushyingura iyo mirambo ya Utazirubanda n’umwana we, abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu kiyaga cya Kivu babwiye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane hagati yabo, badakwiye gufata umwanzuro ugayitse wo kwiyahura, ahubwo ko ibibazo byabo bakwiye kujya babishyikiriza ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mugabo yabuze ubujyanama,ingo nyinshi zibamo ibibazo,ariko habaho kwihangana no kwihanganirana,hababaje gusa uwo mumarayika!
yewe ibyisi na mabanga
Heureusement,yahisemo itariki nziza.Buri tariki 13 umuriro uba ufunze!Ni itariki ya Bikira Mariya yasabye Ubutatu Butagatifu ko nta roho yajya mu muriro!Iyo tariki tuyigabirwaho inema nyinshi.