Rutsiro: Ishyamba ryahiye biturutse ku batwikaga amakara
Ishyamba rya Leta riherereye ku musozi wa Nyagitongo mu mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ryahiye tariki 20-21/08/2013 biturutse ku batwikaga amakara, umuriro utwika ahagera kuri hegitari eshatu.
Hahiye bwa mbere tariki 20/08/2013 mu ma saa moya z’umugoroba, abatwikaga amakara bari bahari bagera kuri barindwi barahazimya, ariko hongera gushya bukeye bwaho mu ma saa yine n’igice z’amanywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi, Aloys Nahimana, yavuze ko ishyamba ryose rifite hegitari umunani, ariko ahahiye hakaba hagera muri hegitari eshatu gusa kubera ko abaturage bahageze ari benshi bafatanya kuzimya uwo muriro.
Impamvu izo hegitari zose zahiye batarabasha kuhazimya ngo byatewe n’uko umuyaga wahuhaga ari mwinshi cyane ukagurukana umuriro.

Nahimana yavuze ko mu kagari ayobora hasanzwe hariho amabwiriza avuga ko ugiye gutwika amakara abanza guharura mu mpande z’aho agiye kuyatwikira. Ibi ariko abatwikaga amakara muri iryo shyamba ngo ntabwo babikoze, ari na yo mpamvu umuriro waje gusohoka mu kiyorero ugakongeza umusozi.
Ishyamba rya Leta ryahiye ryari ryaraguzwe n’umukuru w’umudugudu wa Nyagahinga (ari na wo riherereyemo) witwa Rwitsibagura, icyakora mu gihe cyo kuhazimya ntabwo yari ahari.

Ishyamba akarere kararigurishije kubera ko hari umuturage watsindiye ko iyo sambu ari iye, akarere gasabwa kuba kakuyeho ibyo hejuru bitarenze uku kwezi kwa munani 2013.
Ibiti bimwe babibazaga, ibindi bakabicamo amakara kugira ngo uwo muturage azabone uko ahabwa ubutaka bwe.

Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|