Rutsiro: Habonetse igisasu cyo mu bwoko bwa RPG Anti-Tank

Ushinzwe umutekano (local defence) yatoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa RPG Anti-Tank mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Ruronde, umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, kuwa kane tariki 17/05/2012 mu masaha y’igicamunsi.

Ntabareshya Jean Baptiste yaguye kuri iki gisasu mu gikorwa yari arimo cyo kugishakisha kuko iki gisasu cyari cyarabonetse mbere kikaza kuburirwa irengero; nk’uko umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusebeya, Safari Anastase abitangaza.

Kuba iki gisasu cyari cyarabonetse nyuma kikaza kubura, aha Safari yasubije ko bishoboka ko abaturage bajyaga bakimura aho cyari kiri igihe babaga bagiye gutashya.

Yagize ati “ntago ari uyu munsi cyari kibonetse, twari twarabibwiye inzego za police ariko baje kugitegura barakibura, nkeka ko abaturage bari barakimuye igihe babaga bagiye gutashya”.

Mu gihe hategerejwe ko iki gisasu gitegurwa, hashyizweho kugicunga ku buryo budasanzwe ngo hatagira uwo gihitana.

Safari yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukinisha ibyo batazi kuko ako gace kaba karimo n’ibindi bisasu, bitewe n’amateka yagiye aharanga cyane cyacyane mu gihe cy’abacengezi.

Muri uyu murenge wa Rusebeya hashize iminsi itatu hari gukorerwa igikorwa cyo gutegura ibisasu mu tugari twa Ruronde na Murambi; nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa polisi station ya Rusebeya.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka