Rutsiro: Biracyekwa ko yiyahuje Biogaz
Umusore witwa Ndayambaje Theodomir wari ufite imyaka 32 biracyekwa ko yiyahuye akijugunya mu kigega cya Biogaz gusa kugeza na n’ubu ntiharamenyekana impamvu yamuteye kwiyahura.
Ibi byabaye saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 27/12/2014 ubwo abaturage bo mu kagali ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro bamusangaga mu kigega cya biogas yashizemo umwuka nibwo bahise batabaza inzego z’ubuyobozi.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu musore yemezwa n’umukuru w’umudugudu wa Mirambi mu kagali ka Nyarubuye ho muri uyu murenge wa Musasa Sibokagaba Eliyeri aho yagize ati “nibyo umusore witwa Ndayambaje abaturage basanze yiyahuye akoresheje Biogaz ubu tukaba tugikurikirana impamvu yaba yamuteye kwiyahura”.
Uyu muyobozi w’umudugudu kandi yakomeje abwira Kigali Today ko uyu musore yabanaga n’abaturage neza kuko nta na rimwe yashoboraga gushyamirana n’uwo ariwe wese.
Uyu musore akomoka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze akaba yari yaraje gukorera amafaranga mu karere ka Rutsiro dore ko yakoraga umwuga w’ubwubatsi.
Uyu nyakwigendera yari acumbitse ku mugabo witwa Boniface Nzabanita Umurambo we ukaba warahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda biri muri aka karere ngo hamenyekane neza icyamwishe.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|