Rutsiro: Batatu bafatanywe arenga miliyoni n’ibihumbi 200 bari bamaze kwiba ku Murenge SACCO

Abajura batatu bakomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya tariki 21/11/2013 bafatanwa amafaranga 1,281,500 bari bamaze kwiba muri SACCO Icyerekezo Rusebeya.

Abo bajura ni Gatemba Edison w’imyaka 35 y’amavuko, Karekezi Innocent w’ imyaka 23 n’undi witwa Mugisha Innocent w’imyaka 25 y’amavuko, bakaba bafatanywe amafaranga bari bibye, imbunda yo mu bwoko bwa pistolet n’icyuma.

Baturutse i Nyabihu baza kwiba amafaranga mu karere ka Rutsiro.
Baturutse i Nyabihu baza kwiba amafaranga mu karere ka Rutsiro.

Karekezi na Mugisha bavuga ko bari bamaze iminsi ibiri baje mu karere ka Rutsiro bakaba barahasanze uwo mujura wundi witwa Gatemba wari usanzwe ukoresha abacukura amabuye y’agaciro ahitwa i Kalumbi.

Ngo yaberetse imbunda yo mu bwoko bwa pistolet yatoraguye mu kirombe kubera ko we atari asanzwe azi ibijyanye n’imbunda, bamubwira ko idakora.
Ngo yababwiye ko hari ahantu azi bashobora kujyanayo bakahakura amafaranga atubutse agera kuri miliyoni 60, bahita bapanga umugambi wo kujya kuyiba.

Bagezeyo mu ma saa tatu z’amanywa, binjiramo, umwe muri bo abwira abakiliya bari barimo ngo nibatahe ngo uwo munsi mbere ya saa sita ntabwo bakora, ahubwo ngo barakora ku mugoroba.

Baje kwiba ku murenge SACCO mu ma saa tatu z'amanywa.
Baje kwiba ku murenge SACCO mu ma saa tatu z’amanywa.

Abaturage bamaze gusohoka, umwe ahita ajya gupakira amafaranga kuko yari azi aho ari, undi ajya kuboha umukozi wa sacco wari urimo undi amutunga imbunda yari afite.

Ubuyobozi bw’iyo Sacco buvuga ko amafaranga yose yibwe ari 1.308.750, mu gihe amafaranga babafatanye ari 1.281.500. Amafaranga yasigaye muri sacco ni 1.750, amafaranga abura batabashije kumenya aho yarengeye akaba ari ibihumbi 25. Amafaranga babafatanye yahise asubizwa kuri sacco

Abo basore bose bavuga ko bari basanzwe baziranye ariko ngo baje nta mugambi bafite wo kwiba amafaranga. Ngo bari barumvise ko mu karere ka Rutsiro hari imikorere bakaba barimo kuneka ngo bamenye ukuntu bazahakorera ubucuruzi kubera ko bumvise ko haba amafaranga.

Abo basore bari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Gihango.

Icyuma n'imbunda babafatanye ku bw'amahirwe ntawe byakomerekeje.
Icyuma n’imbunda babafatanye ku bw’amahirwe ntawe byakomerekeje.

Icyaha bakurikiranyweho cy’ubujura nikibahama bazahabwa igihano giteganywa n’ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho iteganya igifungo kuva ku myaka itandatu kugeza ku myaka umunani iyo ubujura bwakozwe n’umuntu umwe.

Iyo ubujura bwakorewe hamwe n’abantu barenze babiri, bahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani kugeza ku myaka icumi.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

kabisa birashimishije kuba abaturage aribo babifatiye bigaragara ko bazi cyane agaciro ka SACCO.Abo basuma bazahanwe n’abandi barebereho.

fidofido yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Nibyiza Rwose Kuba Babafa Mukomereze Aho Gucunga Umutekano.

Nkurunziza Gerrard Djabir yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka