Rutsiro : Barashinjwa gukomeretsa umuntu kandi ngo bari bamaze iminsi barabimuteguje
Abasore babiri b’abavandimwe bo mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Mberi, umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Gihango, bakurikiranyweho ukubita no gukomeretsa umuturanyi wabo witwa Ngarukiye Protais, nk’uko ngo bari bamaze iminsi bamubwira ko bazamukubita.
Ngarukiye avuga ko abo basore babiri ari bo Tuyishime Jean Pierre w’imyaka 21 y’amavuko na Murekezi w’imyaka 20 y’amavuko babanje gukorera urugomo umugore we tariki 16/03/2014 bamwaka igitambaro cyari kizingiyemo amafaranga ibihumbi bitanu, bamwaka n’itoroshi, byose barabitwara.
Ngarukiye yabibwiye ubuyobozi, buje gukurikirana icyo kibazo, abambuye uwo mugore igitambaro n’amafaranga bahita bahungira mu ishyamba kimeza rya Mukura, aho basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, muri iyo minsi bakazajya bavamo nijoro kugira ngo abayobozi batababona.
Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 20/03/2014 na bwo ngo baraye hafi y’urugo rwe bafite imipanga, bamubwira ko byanze bikunze bazamutema.
Umwe muri abo basore witwa Tuyishime mu cyumweru gishize ngo yirutse ku musaza witwa Ruyange basanzwe baturanye afite ifuni ashaka kuyimukubita ku manywa y’ihangu amuhora ko yaroze mushiki we, noneho Ngarukiye, bitewe n’uko asanzwe ari umwe mu bashinzwe gukumira icyaha kitaraba mu mudugudu (community policing), abyitambikamo amubuza kumukubita iyo funi.

Ngarukiye ngo yari arimo kubwira abantu ngo batahe basohoke mu kabari ke mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 24/03/2014, noneho abo basore bahita bazana imihini, baraza baramuhondagura, yitura hasi, abaturage bahita bamujyana kwa muganga. Ngarukiye avuga ko bamukubitiye iwe babigambiriye kuko bari baramuteguje mbere ko bazamukubita.
Icyakora abo basore bo barabihakana bakavuga ko bari baje gukiza umugabo w’inshuti yabo wari urimo kurwana na Ngarukiye. Gusa ngo bakimara gufatirwa muri iryo shyamba rya Mukura bari bahungiyemo, bari babyemeye kubera ko inkoni zari zibamereye nabi.
Ngarukiye agaragara nk’uwakomeretse cyane mu mutwe, ariko avuga ko atari mu mutwe gusa, ahubwo ko ari umubiri wose, mbese ku buryo ngo yamugaye, kuko n’iyo ahagaze ku zuba agira isereri agashaka kwitura hasi.
Bitewe n’uko yumva nta cyo azongera kwimarira kubera ubwo bumuga, yifuza ko abo bamukubise bafungwa ndetse bakamuha n’amafaranga angana na miliyoni ebyiri zo gutungisha umuryango we kuko ari we wawuhahiraga none akaba atakibishoboye kubera ubumuga.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bavugwaho urugomo cyane bitewe n’amafaranga menshi baba babonye bayakuye mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta, Wolfram na Gasegereti aboneka cyane muri uwo murenge.
Ayo mafaranga atuma banywa inzoga nyinshi, bamara gusinda bakarwana, rimwe na rimwe nta cyo bapfa gifatika, ahubwo umwe agakubita undi kugira ngo atazajya amusuzugura.
Bavugwaho no gutanga amafaranga mu buyobozi kugira ngo bureke gukurikirana icyo kibazo cy’urugomo kiba cyabaye, bityo intego yabo yo gukubita uwo bashatse bakayigeraho kandi yajya no kubarega ntibigire icyo bitanga. Icyakora ubuyobozi bwo burabihakana, bukavuga ko uwakoze urugomo wese iyo afashwe ahanwa hakurikijwe amategeko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwobugizibwa nabi muri RUTSIRO burakabije polisi nibyiteho cyane.twihanganishije iyo miryango yibasiwe.murakoze
Gukubita umuntu ukamukomeretsa ni icyaha gihanirwa n’amategeko noneho kandi wanabigambiriye.Ubwo nyine iyo migirigiri , izo nsoresore zifungwe, ntakundi.