Rutsiro: Babiri bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Ikirombe kiri mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro cyagwiriye abasore babiri bagicukuragamo Koruta bahita bapfa.

Minani Jean Pierre w’imyaka 24 na Bavugirije Vincent w’imyaka 30 bari basanzwe bakorera sosiyete y’ubucukuzi bw;amabuye y’agaciro yitwa TUHAGERE ahagana mu ma saa sita zijoro ni bwo basanzwe muri icyo kirombe bapfuye.

Batangiye gukura saa kumi n'imwe babona saa sita z'ijoro bashizemo umwuka.
Batangiye gukura saa kumi n’imwe babona saa sita z’ijoro bashizemo umwuka.

Ni nyuma y’uko ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 03 Gicurasi 2016 umuturage ngo yari yasanze ikirombe cyaguye aratabaza, bacukuye basangamo abo basore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi byabereyemi, Giramariya Marie Gorette, aganira na Kigali Today yagize ati "Saa kumi n’imwe z’umugoroba w’ejo (ku wa kabiri) twamenyeshejwe ko ikirombe cyaguye kandi hashobora kuba harimo abantu kuko hasanzwe hacukurwa Koruta na sosiyete yitwa TUHAGERE, hanyuma abaturage bacukuye basangamo imirambo y’abasore babiri bahita banamenya inkomoko zabo."

Giramariya yakomeje avuga ko bataramenya niba ari abo babiri gusa bari barimo gucukura muri icyo kirombe ariko ko bakeka ko abandi bashobora kuba babonye abo bagwiriwe n’ikirombe bagahita bahunga.

Imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Murunda muri Rutsiro kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

Ibitekerezo   ( 2 )

abapfuye imana ibahe iruhuko ridashira ntakundu Niko iyisi imeze

ndayizeye Festus yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

imiryango yabuze abayo yihangane

alias yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka