Rutsiro: Aribaza uko azishyura inguzanyo nyuma yo kwibwa
Mukangango Melanie utuye mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Manihira ho mu Karere ka Rutsiro ahangayikishijwe n’uburyo azishyura inguzanyo yari yaratse mu murenge SACCO nyuma y’uko yibwe n’abajura bapfumuye Butiki yacururizagamo, kuwa gatatu tariki ya 07/01/2015.
Hari mu masaha ya saa munani ubwo abaturanyi bamubyutsaga bamubwira ko yibwe aza gusanga bamwibye ibintu byinshi, bityo ngo amafaranga yari yaragujije akaba azamurushya kuyishyura.
Yagize ati “Mu by’ukuri ubu nyuma y’uko banyibye mpangayikishijwe n’inguzanyo y’abandi nari naratse muri SACCO kuko ntazashobora kuyishyura kandi nsanzwe mfite n’izindi nshingano zo gutunga urugo”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Manihira, Nganizi atangaza ko aya makuru ariyo kandi ko abakekwa bose bari guhatwa ibibazo na Polisi.
“Mu ijoro ryo kuwa kabiri hatobowe inzu y’umudamu wacuruzaga butiki ndetse abakekwa bose bajyanywe kuri polisi ngo hakorwe iperereza,” Nganizi.
Uyu muyobozi kandi yanongeyeho ko ari ubwa mbere mu murenge ayobora habaye ubujura nk’ubu bwo gupfumura inzu kuko nta kindi gihe byabayeyo.
Uyu mudamu wari wasabye inguzanyo ingana n’amafaranga ibihumbi 850 yishyuraga ibihumbi 105 buri kwezi harimo n’inyungu, ariko ubu ngo kugira ngo akomeze gucuruza ngo keretse hari umuntu umufashije akamuguriza hatarimo inyungu.
Nyamara Mukangango yibwe hasanzwe hari abarinda iyo santere y’ubucuruzi ya Muyira aho buri kwezi buri mucuruzi atanga 1000 cy’umutekano, aba n’abo bakaba bari mu bakekwa kimwe n’abaturanyi b’uyu Mukanganago barajyanywe kuri Polisi ngo bahatwe ibibazo.
Ibicuruzwa byibwe birimo ibitenge by’abagore, inkweto z’ubwoko butandukanye z’aba iz’abana n’izabakuru ndetse n’imyaka yacuruzaga byose hamwe ngo bikaba bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 500.
Mukangango ni umupfakazi utunze abana be 7 asanzwe arihira amashuri naho umugabo we yitabye Imana mu mwaka wa 2012.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|