Rutsiro: Abayobozi batatu Bafunzwe bakekwaho kurya Ruswa.
Abayobozi batatu bakora mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango bakekwaho guhabwa Ruswa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe.
Aba bafunzwe Kuva tariki ya 13/01/2015 ni uwitwa Gitimbanyi Christophe, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruronde ariko ubu akaba yari yarimuwe, Nizeyimana Gilbert ushinzwe iterambere ry’Akagari ka Ruronde (bakunze kwita IDP) ndetse n’uwitwa Angelique Uwayizera, umunyamabanga ncungamutungo w’Umurenge wa Rusebeya, aba bose bakaba batavuga rumwe kuri iki kibazo.
Ubwo ku itariki ya 10/12/2014 abantu 14 bafatwaga n’abasirikari bakorera mu Karere ka Rutsiro bari gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe babashyikirije ubuyobozi bw’akagari ngo bubafatire ibihano, ariko muri abo 14 habashije kugaragazwa 10 abandi bane ngo bakaba baratanze buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kugira ngo arekurwe.
Gitimbanyi yemeza ko umunyamabanga ncungamutungo w’umurenge yafashe amafaranga y’abantu bane ariko ntabahe kitansi ubwo babagezaga ku murenge ngo babace amande.
Yagize ati “Njyewe ibi bintu ntaho mpuriye nabyo kuko nabonye abasirikari banzaniye abacukuzi b’amabuye ari 14 nibwo nahise mpamagara umunyamabanga ncungamutungo ajyana na IDP ibindi byakurikiyeho simbizi. Ahubwo nabwiwe ko bane bamuhaye ibihumbi 200 bose niyo mpamvu mpamya ko njye ndengana kandi n’abayamuhaye barabyemera”.
Uwayizera we ahakana ko yafashe amafaranga y’umuntu n’umwe aho agira ati “barambeshyera siko bimeze kuko nanjye natunguwe no kumva banshinja gufata Ruswa kuko abo bantu bavuga bazanywe n’abasirikari kandi hari n’ubuyobozi bw’akagari. Iyo nza gufata amafaranga nari gufatirwa mu cyuho ariko ubutabera nicyo bubera ho nzarenganurwa kuko ntacyo nishinja”.
Nizeyimana ushinzwe iterambere ry’akagari avuga ko nawe ntacyo yishinja kuko ngo nawe yumva ko havugwa ko hatanzwe amafaranga ariko ngo ntacyo abiziho.
Ati “Ubundi muri make uko byagenze abasirikari bazanye abantu bafashe bacukura basanga turi mu nama nibwo gitifu yahamagaye Kontabure ibindi byakozwe byakorewe ku murenge”.
Ubundi itegeko rivuga ko ufashwe acukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe ngo acibwa amande y’ibihumbi 50 ku muntu umwe ariko ahavukiye ikibazo ni uko hakiriwe amafaranga nta kitansi.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|