Rutsiro: Abaturage baherutse gufata abajura bibye SACCO bashimwe
Abaturage bo mu murenge wa Rusebeya bashimwe n’ubuobozi bw’akarere n’ubw’inzego z’umutekano kubera ubufatanye n’umurava bagaragaje mu kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari yibwe n’abajura mu gashami ka SACCO Icyerekezo Rusebeya.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Rutsiro bashimiye bw’umwihariko abo baturage uburyo batatinye guhangana n’abajura bari bitwaje imbunda, ahubwo bakagira ishyaka ryo kugaruza amafaranga yabo yari yamaze kwibwa.
Umwe mu baturage bagize uruhare mu kugaruza ayo mafaranga no gufata abo bajura witwa Nyandwi Charles yemeza ko ubufatanye bw’abaturage bwatumye badatinya abo bajura n’ubwo bo bari bafite imbunda.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye abo baturage kubera icyo gikorwa cyo kwicungira umutekano no gufata abo bajura, abasaba gukomeza iyo nzira kugira ngo ubutwari bagaragaje bazabuhorane.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro afatanyije n’Umuyobozi wa Brigade ya 201 igizwe n’ingabo zikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero, Colonel Murenzi Evariste bashyikirije impapuro z’ishimwe abo baturage ku bw’igikorwa cyiza bakoze, babasaba gukomeza kwicungira umutekano.
Izo mpapuro z’ishimwe zaje ziyongera ku mafaranga ibihumbi ijana SACCO y’umurenge wa Rusebeya yahembye abaturage bagize uruhare runini mu kugaruza amafaranga yari yibwe.

Tariki 21/11/2013 abajura batatu bakomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya bafatanwa amafaranga 1,281,500 bari bamaze kwiba muri SACCO Icyerekezo Rusebeya, mu gashami kayo gaherereye ahitwa ku Mungoti.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|