Rutsiro: Abandi bakekwaho kunyereza Sima y’inyubako y’ishuri bafashwe

Nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murunda mu Karere ka Rutsiro atawe muri yombi akekwaho kunyereza Sima yasagutse ubwo bubaka ibyumba by’amashuri, abandi bafatanyije kuyobora nabo batawe muri yombi.

Abo ni uwitwa Niyitanga Clement, umunyamabanga ncungamutungo ndetse na Uwimana Martin, umuyobvozi ushinzwe amasomo batawe muri yombi na Polisi ikorera muri aka Karere ka Rutsiro kuwa mbere tariki ya 12/01/2015.

Ubwo umuyobozi w’ishuri, Kanyamahanga Eugène yafatwaga yatangazaga ko hagurishijwe imifuka 32 hagamijwe inyungu z’ishuri, ariko byaje kugaragazwa ko hagurishijwe imifuka myinshi, nk’uko Umunyamabanga ncungamutungo yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “uretse imifuka 32 twagurishije tubiganiriyeho hari indi mifuka 37 ndetse na 20 umuyobozi w’ishuri yambwiye ngo nyihe umushoferi yari yohereje”.

Abajijwe niba amafaranga yavuyemo ataramenye irengero ryayo avuga ko atigeze ayabona ho gusa nawe yiyemerera ko atujuje inshingano ze kuko ngo imfuguzo z’ububiko zabaga zifitwe n’abayobozi bose, akaba avuga ko arekuwe atasubira gukora ako kazi kuko ngo yagaragaje intege nke.

Ku ruhande rw’ushinzwe amasomo, we yatangaje ko iby’ububiko atabyinjira mo cyane kuko we arebana n’amasomo n’abarimu ahubwo ko ibyo bireba umuyobozi w’ikigo n’umunyamabanga ncungamutungo, ariko imifuka yagurishijwe yo ayiziho kuko bakoze inama yo kuyigurisha.

Kigali today yashatse kuvugana n’abayobozi ba komite y’ababyeyi baherutse gukora igenzura rya Sima yabuze ariko ntibyakunze, kuko Padiri Pio, perezida w’icyubahiro yatangaje ko ataboneka ahubwo ko azaboneka nyuma yo kuwa 5 w’iki cyumweru.

Aba bayobozi bafashwe kuwa mbere batangaza ko komite y’ababyeyi yasanze imifuka yabuze muri rusange ari 160 n’ubwo umubare w’imifuka yagurishijwe aba bayobozi batayihuriraho.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka