Rutsiro: Abana babiri batoraguye gerenade barayikinisha ku bw’amahirwe ntiyabaturikana
Abana babiri bo mu ngo zitandukanye bari mu kigero cy’imyaka itandatu n’imyaka umunani y’amavuko bo mu mudugudu wa Bushekeri, akagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro batoraguye gerenade tariki 22/04/2014 barayikinisha batazi ko ari igisasu ku bw’amahirwe ntiyabaturikana.
Mu gihe abo bana bari mu gisambu barimo bakina, babonye iyo gerenade, ariko ntibamenya icyo ari cyo, batangira kuyikinisha no kuyihondahonda bifashishije amabuye, nk’uko byasobanuwe na Mukarwema Sophie ushinzwe ubukungu n’iterambere (IDP) mu kagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati.
Mu gihe abo bana bari bakiyifite, haje kunyura umuntu mukuru ubizi ko ari gerenade, abuza abo bana gukomeza kuyikinisha. Uwo muntu yahise ahamagara umukuru w’umudugudu, umukuru w’umudugudu na we ahamagara ubuyobozi bw’akagari, akagari na ko gahita kabimenyesha ubuyobozi bw’umurenge wa Mushubati, umurenge na wo ubimenyesha inzego zishinzwe umutekano, abasirikari bahita baza mu ma saa cyenda z’amanywa bayivana aho hantu.
Mbere yo gutegura icyo gisasu, habanje kubaho ibiganiro byahuje abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’abahagarariye inzego z’umutekano, hatangwa ubutumwa bw’uko abaturage bagomba kuba maso, bakibutsa n’abana ko batagomba gutoragura ibintu byose babonye ngo batangire bahondahonde, ahubwo ko mu gihe babonye ikintu batazi, bagomba kwihutira kubimenyesha ubuyobozi cyangwa inzego zishinzwe umutekano.
Nubwo iyo gerenade inyuma yagaragaraga nk’ishaje ndetse ikaba yari yarajeho n’umugese, byagaragaye ko yari nzima kuko nyuma yaturikijwe n’inzego zibifitiye ububasha. Abari aho ntabwo babashije kumenya uko yahageze, ariko baketse ko ishobora kuba yarahatakaye mu bihe byo hambere mu ntambara zitandukanye zahabereye.
Iyo gerenade yatoraguwe i Mushubati mu kagari ka Mageragere, mu gihe tariki 30/03/2014 muri uwo murenge hari hatoraguwe indi gerenade mu kagari ka Gitwa, ibonywe n’abarimo bahinga, na bo babanza kuyifata uko bishakiye bagamije kumenya icyo ari cyo, ndetse bayitwara mu ntoki bayijyana ku biro by’akagari ka Gitwa, ariko ku bw’amahirwe ntiyabaturikana.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|