Rutsiro: Abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kujya kuroba mu Kivu

Abagabo babiri; Muhire na Ntirenganya Anastase bo mu Kagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro bari gushakishwa nyuma y’uko bagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu ntibagaruke.

Abo bagabo babuze ku wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 ahagana mu masaha ya saa Kumi zo mu rukerera, ubwo ababakoreshaga aribo Habyarimana Edouard Na Baseme Jean Bosco batangazaga ko babuze abakozi babo nyuma yo kujya aho baroberaga bakababura.

Aya makuru yemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Butasi Jean Herman, ugira ati “Nibyo twamenye amakuru ko abantu babuze kuri uyu wa kabiri ubwo benewabo bavugaga ko bagiye kuroba ariko ntibagaruke, ubu tukaba tukibashakisha ngo turebe niba baritabye Imana bashyingurwe”.

Umuyobozi w’umurenge kandi avuga ko bitari bikunze kubaho ko abantu bajya kuroba bakaburirwa irengero, ndetse akanavuga ko bafite ikibazo cy’abantu baroba ku buryo butemewe n’amategeko barobesha kaningini ndetse bakaroba nijoro, ku buryo ngo n’uwagwa mu Kivu batahita bamumenya kuko aba yagiye atazwi.

Amakuru amwe avuga ko abaturage bakeka ko baba barambutse bajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abandi bagakeka ko baba bararohamye imirambo yabo ikaba itarazamuka.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka