Rusizi: Umwe mu bagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahohotewe
Wizeyimana Bernadette warokotse Jenoside utuye mu mudugudu Ituze, akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yagiye hanze kwihagarika mu ijoro rya tariki 08/04/2013 maze amaze kwika hasi umuntu amuturuka inyuma amupfuka igitambara mu maso ikindi ikimusyira mu kanywa atangira kumukubita umuhini.
Umwana wari munzu yumvise induru ye nawe ayiha umunywa hanyuma abaturanyi hamwe n’inzego z’umutekano ziramutabara gusa basanze uwo mugore yahinduwe intere kuko yari yakubitaguwe cyane bahita bihutira ku mujyana ku bitaro.

Nyuma yo kugarura akuka, Wizeyimana yabwiye abamutabaye ko yumvise uwo wamukubitaga amushyira ibintu bimeze nk’amafaranga mu mufuka w’umwenda yari yambaye barebyemo basangamo urupapuro rwanditseho ngo “twishe so none nawe tuzakwica”. Urwo rupapuro inzego z’umutekano zarujyanye mu gihe hagikorwa iperereza ngo uwakoze ayo mahano amenyekane.
Hari abakekwaho kuba aribo bahemukiye uyu mugore batawe muri yombi kuko ngo bahoraga bamubwira nabi yewe ngo hari umwe wigeze amwaka imyaka ye.

Icyagaragaye n’abaturage bari guhurizaha ngo nuko abakoze Jenoside bababariwe muri uwo murenge bari kwitwara nabi cyane muri ibibihe byo kwibuka Jenosede yakorewe Abatutsi kuko ngo batari kuza kwifatanya n’abandi mu kwibuka.
Ndetse ngo bagerekaho n’amagambo avuga ko ngo n’abahutu baraphuye muri Congo ngo nabo ni abana b’Abanyarwanda ngo nibibukwe’ nk’uko twabitangarijwe na Mukankaka Dina na Mukansonera ibyo ngo bikomeza kubabaza cyane kuko ngo bituma n’abatanga imbabazi bicuza icyatumye bazitanga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangarije abaturage ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhungabanya umutekano wa mugenzi we avuga ko ibyabaye kuri Wizeyimana Bernadette bigomba kubanza kubazwa abaturanyi be yanatangaje ko bigaragara ko nta marondo akorwa kuko iyo akorwa uwahohoteye Bernadette yari gufatwa.
Yahumurije abaturage abizeza ko inzego z’umutekano zibari hafi, kubivugwa ko abafunguwe bari kwitwara nabi umuyobozi w’akarere yatangaje ko hari bamwe koko batagaragaza ubufatanye avuga ko bagiye kubahuza mu buryo bwihariye kugirango babereke ko aribo bagomba kuba ababibyi b’amahoro dore ko aribo banateje iz ingaruka zose.

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Jenerari Karamba Charles, yijeje abaturage ko umutekano uhari avuga ko n’abagerageza kuwuhungabanya bazafatwa ariko asaba abaturage gukaza amarondo muri ibi bihe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ibi bizaherezahe Mana hakwiye icyemezo pe ibi na agasuzuguro gukoneza kwicwa urubozo leta nigire icyo ikora gifatika. Mukomeze kwihangana hari Imana tu siko bizahora
reta ikwiye kubahana yihanukiriye!!naho ubundi ibyo turabirambiwe kandi abanyarwamda baciy umugani ngo kudakubita imbwa byorora imisega!!!
Ariko ibi birakabije! ese abarokotse Genocide bo bazagira agahenge ryari?
Kwibuka bizajya biba umwanya wo kwicwa no kumugazwa kuri benshi! ni ukuri Leta nibatabare inzira zikigendwa.
Erega abenshi mu bababariwe ntibahindutse! ni ukubagenera ingando zihariye
Imana niyo mucyamaza ikomeze kurinda abanyarwanda indukuremo amakimbirane itwigishe ko tugomba kwiyuba kira igihu.kandi abanyarwanda bamenye ko ibi byose ari satani utabakunda.kuko mpamya neza ko umunyarwanda wese azi ibya baye ko atari byiza.murakoze.
Nihakorwe ibishoboka byose bariya bagizi ba nabi bafatwe kandi bahanwe by’intangarugero ndetse byaba byiza urubanza rubereye aho buriya bugome bwakorewe kugira ngo bihe isomo abapfobya Jenoside y’Abatutsi n’abokamwe n’ingengabitekerezo ya Jeonoside.
Twihanganishije uwahohotewe
Abarokotse genocide yakorewe abatutsi nibihangane kandi bakomere,uwabarokoye arahari kandi arabareberera,naho interahamwe zaratsinzwe burundu n’izigihanyanyaza nta gihe kinini zisigaje muri uru rwanda,ibyo batashoboye bahagarikiwe na leta yateguye ikanabashishikariza kwica abandi banyarwanda ntibateze kubigeraho.
Wa mugani ngo ubavura ijissho bwacya bakarigukanurira ugiye kuba impamo!!!inzego zishinzwe umutekano muri uyu murenge zigomba gukora akazi kazo naho ubundi abacitse ku icumu ryakorewe abatutsi barugarijwe!
Ubuyobozi bwo muri aka gace bugomba gushaka uwakoze ibi akabera abandi urugero,kuko amaherezo bazashirwa bishe uyu mudamu nk’uko babigerageje ariko ntibabigereho,ikindi ni uko abafunguwe barakoze genocide bagomba gukurikiranwa umunsi ku wundi hakamenyekana abagifite ubunyamaswa muri bo.
Ibi birababaje koko!!! Mu gihe twibuka abacu inkoramaraso zigaragambya ngo zarababariwe ariko zigakomeza kuvutsa abantu ubuzima!! Ni agahoma munwa gusa!! Ubuyobozi bwa Nyakubahwa Kagame nibufatire ibyemezo abacinyi bakomeje guhohotera abacitse ku icumu kuko bwabashije no guca abajura bibisha intwaro mu mujyi wa Kigali!! Iki kibazo kigiye mu byihutirwa nacyo cyabonerwa umuti. Mugerageze mwo karama mwe ubushobozi murabufite. Abacitse ku icumu ni abarame koko bemeye byose kubabarira no guturana n`ababiciye!! Ari inyiturano yabo ntibashaka iruhande rwabo kubera amaraso abasama. Ibi bikomeza gutoneka ibikomere abarokotse bifitiye. Mwihangane bavandimwe iyo mu ijuru irabareba.