Rusizi: Umwana w’umukobwa yavuye i Kigali ashutswe n’umusore amwima amafaranga amusubiza iwabo
Umwana w’umukobwa w’imyaka 19 yavuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali ajya mu karere ka Rusizi gusura umusore amarayo icyumweru ariko nyuma birangira umusore amwimye amafaranga yo gusubira iwabo.
Uyu musore witwa Nduwimana ngo yahamagaye uwo mukobwa kuri telephone amusaba kumusura ndetse amamwoherereza amafaranga 6000 maze umukobwa aratega aragenda.
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nyuma yo kumva ko arambiwe gukomeza kubana n’uyu musore kandi atari umugabo we yamusabye amafaranga amusubiza i Kigali aho avuka mu murenge wa Kimisagara Nduwimana amubwira ko hakiri vuba amwizeza ko ngo bazasubiranayo bombi nyuma y’iminsi y’akazi.
Umukobwa yabonye ko uyu musore akomeje kumubeshya kugirango akomeze kumugumana byatumye amusezeraho asanga undi mukobwa wari wamwemereye icumbi hafi aho ariko ngo yatangajwe nuko ngo Nduwimana amusanze aho yari ari kuri uwo mukobwa amubwira ko ngo yamwibye simukadi iriho amafaranga menshi ari nako guhita amujyana kuri Polisi.
Gusa akimugezayo uyu mwana yatekerereje inzego z’umutekano iby’urugendo rwe basanga Nduwimana afite amakosa menshi biba ngombwa ko baba babacumbikiye bombi kugirango bamenye ibyabo.
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko Nduwimana yababajwe n’uko yanze ko bongera kurarana nkuko yari abimenyereye bituma ashaka kumutera ubwoba amubwira ko ashaka kumufungisha undi nawe aratsemba avuga ko adatinya gufungwa.
Kugeza ubu Nduwimana n’uyu mwana w’umukobwa bari mu maboko ya Polisi aho ibyabo biri kugezurwa kugirango barebe uwaba ari mu makosa, uyu mwana w’umukobwa asazwe ari umunyeshuri wo mu mwaka wa 4 w’amashuri y’isumbuye akaba yari ari mu biruhuko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
BOSE NIBAFUNGWE
Bafunge Bose Kuko Ntamwana Arimwo Murakoz From Odas Ok
BAFUNGE BOSE
Nanjye ntyo!
Nta mwana mbonye wa 19 ans!
Ujya kumara icyumweru kumusore nta na tike izamutahana afite. Nyuma ngo ararambiwe...
Ariko journalist niba koko utacyo mupfana nuwo mukobwa wita umwana(ufite19),wagirango numwana wa 12 bajanye asinziriye! reka mbaze uburaya butangirira ku myaka ingahe. nonese ko umukobwa yumvikanye numuhungu akanamwoherereza 6000 yitike. wowe uherahe umugira victim!!!ngo ni umwana!!!akaryamana nu muntu batasezeranye(nizere ko niwabo batabimwemereye)iminsi irindwi(7) yose,amuvaho yabonye undi malaya umucumbikira(ibaze kimisagara - Rusizi).Ikosa yumuhungu ntaryo mbona kuko niba umukobwa yamwibye kugirango abone uko aba yibeshejeho...Ahubwo police itahane umukobwa niba afite ababyeyi bamushikirize ababyeyi be, bati reba uko mwareze!!!Erega umuntu asoroma aho yahinze.