Rusizi: Umwana w’imyaka 13 yatwikiwe mu rugo rw’umuturage azira ko yibye ibiryo

Umwana w’imyaka 13 wo mu kagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe yatwikiwe mu rugo rw’umuturage azira ko yari yagiye kwiba ibiryo kuwa kane tariki 24/04/2014.

Uyu mwana wivugira ko atagira aho aba kubera ko ari inzererezi atangaza ko yatwitswe n’umukozi wo mu rugo amumennyeho amazi yari agiye gukoramo ubugari nyuma yo kumufata amaze kumwiba imboga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bukimara kumenya iki kibazo bwahise bwihutira kujyana uwo mwana ku bitaro kuko yari yahiye mu buryo bukabije.

Amakuru yo gutwikwa k’uyu mwana yamenyekanye nyuma y’umunsi umwe ahiye nyuma yuko umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza aho yari amusanze yaraguye mu nzu atabasha kugenda kubera ububabare bwo gushya yari yagize.

Uyu mwana yatwitswe amaguru yombi azira ko yibye ibiryo.
Uyu mwana yatwitswe amaguru yombi azira ko yibye ibiryo.

Uwo muyobozi yahise afatanya n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwihutira kujyana uyu mwaka ku bitaro bya Gihundwe aho kugeza ubu ari gukurikiranywa n’abaganga nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe, Nyirahagenimana Console.

Uyu muyobozi anenga abatwitse uyu mwana kuko bakabije kubura ubumuntu aha kandi akaba anavuga ko bagomba gucika ku ngeso yo kwihanira.

Uyu mwana watwitswe avuga ko yafashwe n’umukozi wo mu rugo rwa Nsengiyumva Emmanuel amaze kwiba imboga ahita amumenaho amazi yari agiye gukoramo ubugari.

Nsengiyumva Emmanuel nyiri urugo umwana yatwikiwemo avuga ko ubusanzwe ngo abo bana bahora baza mu rugo bakahiba arinabwo buryo ngo uwo mwana yajemo ariko bamukubise amaso bahita bamuvugiriza induru amazi ahita amumenekaho icyakora ngo ntiyamutereranye ngo yakomeje gukurikirana ubuzima bwe anamugemurira.

Umukozi witwa Uwamahoro Gorette uvugwaho gutwika uyu mwana avuga ko uwo mwana yabikanze agiye kwiba hanyuma akimenaho amazi y’amarike yari ari ku ziko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi i Rusizi i Rwimbogo i Muhehwe Nyarusebeya Uyu mwana ni uwo kwitabwaho nubwo yibye ariko ubuzima bwebwitabweho nkumunyarwanda.

NKIZAMACUMU SIMON PIERRE yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka