Rusizi: Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rusizi, Bajyinama Athanase yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 20/12/2014, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Ibi bibaye nyuma y’igenzura ryakozwe n’intara y’i Burengerazuba hakagaragazwa amakosa yagiye akorwa bigatuma ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza gihomba.

Kuba aka Karere ka Rusizi ariko gafite amadeni menshi mu bwisungane mu kwivuza kabereyemo ibigo nderabuzima n’ibitaro kandi atariko gakennye muri iyo ntara, byatumye inzego zitandukanye zikomeza kwibaza kuri icyo kibazo kuko ngo babonaga ntako abaturage batagira kugira ngo batange umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ariko ntibigire icyo bitanga.

Ni muri urwo rwego intara y’uburengerazuba yohereje abagenzuzi kugira ngo barebe icyaba kibitera hagaragara amakosa menshi harimo kuba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yaragiye yakirwa ntagere aho yagombaga kugera, kutuzuza neza ibitabo by’amafaranga n’ibindi.

Nyuma y’ibyumweru bitatu intara y’uburengerazuba ikoze ubugenzuzi ku mikorere y’ubwisungane mu kwivuza nibwo uwo muyobozi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Mu nama yabaye ku wa 24/12/2014, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwarebaga impamvu ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cyahombye no kwemeza Raporo yakozwe n’ubugenzuzi bw’intara kubirebana n’imihombere y’ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yavuze ko Bajyinama akurikiranyweho amakosa yagiye agaragara m’ubwisungane mu kwivuza.

Aha yanavuze ko ari amahirwe kuba batarafunze benshi kuko ngo abagize uruhare muri ayo makosa ari benshi.

Bimwe mu bivugwa n’abantu batandukanye Bajyinama yaba yarakoze ngo ni ukutagaragaza amakosa yagiye akorwa cyane cyane ku bitabo by’amafaranga bitujujwe neza.

Umunyamakuru wa Kigali today yagerageje kubaza inzego z’umutekano icyo Bajyinama akurikiranyweho bavuga ko hari ibyo bagishakisha kumenya ari nayo mpamvu birinze kugira icyo babwira itangazamakuru, icyakora ngo nibamara kumenya ibyo bamwifuzaho ngo bazamenyesha itangazamakuru icyo akurikiranyweho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Mayor wa Rusizi, wadusobanurira ukuntu iryo jambo ryawe rivugitse? Ngo mwagize Imana ntimwafunga benshi kuko abagize uruhare mu bujura (si inyerezwa) ry’ayo mafaranga ari benshi? Uwo se niwe gitambo cyabo? Cyangwa abandi barishyuye we yanga kwishyura? Murabeshya mu rukiko bizasobanuka.

Bamwe inda zabatanze imbere yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka