Rusizi: Umurinzi wa Intersec Security afunzwe akekwaho ubujura
Ngizwenayo Felix w’imyaka 28 ukorera Intersec Security nk’umuzamu yafatanwe intebe yo mu biro yari mu bikoresho ashinzwe kurinda kuri radiyo y’abaturage ya Rusizi ayicyuye iwe kuwa 30/09/2012 saa munani n’igice z’umugoroba.
Ngizwenayo yemeza ko atari ayibye kuko ngo yayihawe n’abantu bakoraga ikiraka aho yarindaga akaba yari ayijyanye kuyikoresha muri saro yo kogosheramo ye.
Uwo avuga ko yari yayimuhaye yaramwihakanye avuga ko nta ntebe yigeze amuha.

Bamwe mu baturage batangaza ko ubujura bukabije kubona aho abakagobye kubukumira ari na bo banabishizwe aribo batangiye kubyiba.
Ngizwenayo usanzwe utuye mu murenge wa Kamembe ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|