Rusizi: Umurambo w’umukobwa watoraguwe mu Kivu uri kureremba hejuru y’amazi

Umurambo w’umukobwa w’imyaka 27 witwa Dusabe Elisabehte wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo mu murenge wa Gihundwe mu kagari ka Kamatita watoraguwe mu kiyaga cya Kivu kuwa 22/08/2013, saa cyenda aho abaturage bawubonye ugeze mu murenge wa Nkaka mu kagari ka Kangazi.

Abaturage barimo abarobyi bakunda gukorera muri iki kiyaga bavuga ko batazi inkomoko y’urupfu rw’uyu mukobwa kuko batari bazi ibye gusa bakekaka ngo yaba yari afite ibibazo bikamutera kwiyahura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkaka, Uwirereye Lea, yatangaje ko bakiri mu iperereza riri gukorwa ku mpande zose zaba iz’abaturage n’abashinzwe umutekano, kugeza ubu umurambo w’uyu mukobwa uri mu bitaro bya Gihundwe.

Umurambo w'umukobwa watoraguwe mu kivu.
Umurambo w’umukobwa watoraguwe mu kivu.

Abakoreshaga uyu mukobwa nabo ngo bamuherukaga kuwa 22/08/2013, mu ma saa tanu; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanganshingwabinshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Muganga Emmanuel.

Kanamugire Desire wakoreshaga uwo mukobwa avuga ko ngo batunguwe n’urupfu rw’uyu mukobwa koko ngo bari bazi ko yari yagiye gutembera bisanzwe kuko ngo nta bibazo bari bamuziho byatuma yiyahura.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka